Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku bufatanye na polisi yigihugu ishami ryo mu mazi habonetse Umurambo w'umusore witwa NISINGIZWE Dieu Merçi wari ufite imyaka 19 y'amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco aganira na IRIBA NEWS yavuze ko koko umurambo wa nyakwigendera wabonetse.

Yagize ati 'Nibyo Koko umurambo umaze kuboneka[…]bihangane kandi bakomere.'

Yongeyeho ko mu rwego rwo guhashya izi mpanuka hafashwe ingamba by'umwihariko hongerwa umubare w'abazi koga hafi y'ikiyaga cya Kivu bashobora kurohora uwarohama bitunguranye, kandi ko umuntu utazi koga adakwiye kubona abandi bagiye mu Kivu ngo nawe ajyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi nawe yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Yagize ati 'Bihangane, ababyeyi nabo bakomeze babe hafi y'abana babo kuko muri iki gihe baje mu kiruhuko uruhare rwa buri wese rurakenewe, n'amakuru agatangirwa ku gihe kuwagira ikibazo mu gihe hakenewe ubutabazi bwihuse.'

Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa abantu bane bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 15 na 19 bitabye Imana bagiye koga mu kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bukomeje gusaba abaturage kuba maso no kwigengesera igihe bashaka kujya mu Kivu kugira ngo impanuka nk'izi zidakomeza gutwara ubuzima bw'abaturage.

 Yanditswe na Mukundente Y.

The post Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/20/rubavu-habonetse-umurambo-wari-umaze-iminsi-itatu-mu-kiyaga-cya-kivu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)