Rubavu: Hatangijwe agace ka 'Car Free Zone' (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gace katangiye gukoreshwa ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022, aho gaherereye hafi y'isoko rya Gisenyi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Ubuyobozi bw'Akarere bwasabye abikorera bashaka gucururiza muri ako gace, kubegera kugira ngo bafashwe muri iki gikorwa.

Muri Gicurasi nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko inkombe z'Ikiyaga cya Kivu zigiye kuba agace katagendwamo n'ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b'aka Karere n'abagasura kwidagadura neza.

Muri Gicurasi, nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, bwari bwatangaje ko umwaro w'ikiyaga cya Kivu ugiye kuba agace katagendwamo n'ibinyabiziga (Car Free Zone) mu rwego rwo gufasha abaturage b'aka Karere n'abagasura kwidagadura neza.

Icyo gihe abaturage basabye ko ibi bikorwa byashyirwa mujyi rwagati kuko ku Kiyaga cya Kivu ari kure y'Umujyi ndetse hakaba hanahenda, ku buryo byagoraga abaturage benshi kwidagadura.

Habimana Theogene wo mu Murenge wa Gisenyi yavuze ko ku Kivu ari kure kandi bigorana gutaha, asaba ko Car Free Zone yegezwa hafi.

Ati "Bibaye byiza bari kuyishyira mu mujyi hagati mu rwego rwo korohereza abadafite imodoka gutaha bikaba nko ku Gisimenti naho kubijyana ku kivu byagora abaturage mu masaha ya nimugoroba,kandi haba ibiciro bihenze."

Nyuma y'isuzuma ryakozwe n'Akarere, byaje kugaragara ko ibyifuzo by'abaturage bifite ishingiro, ari na yo mpamvu iyi Car Free Zone yashyizwe mu Mujyi wa Gisenyi.

Abantu bari benshi muri aka gace ubwo kafungurwaga ku mugaragaro
Abacuruza ibinyobwa birimo ibisembuye baba babukereye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hatangijwe-agace-ka-car-free-zone-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)