Mu karere ka Rubavu byumwihariko mu mujyi wa Gisenyi haravugwa ikibazo cy'ibura ry'amagi, magingo aya igi rimwe ry'inkoko ya Pondeze rikaba riri kugura 200Frw rivuye ku 100.
Twizerimana Jean Paul, umucuruzi w'amagi ahitwa Majengo aganira na IRIBA NEWS yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutongera kuyarangura.
Yagize ati 'Maze iminsi itanu mpagaritse kurangura amagi kuko no kubona aho uyakura ntibyoroshye wagira amahirwe yo kuyabona ugasanga ibiciro biri hejuru bikagora abaguzi bacu.'
Yakomeje ati 'Muri mata uyu mwaka igi twarifatiraga ku mafaranga 70 cyangwa 80Frw tukarigurisha 100 inyungo yari nke ariko nibura twagurishaga menshi tukunguka. Byakomeje kuzamuka none bigeze aho igi rimwe turi kurirangura amafaranga 160Frw tukarigurisha hagati y'I 180 na 200frw kandi si buri wese ubu waryigondera niyo mpamvu njye nabaye nsubitse ubu bucuruzi muri iyi minsi.'
Undi mucuruzi witwa Hategekimana Emmanuel ukorera ahitwa mu Gikarani yavuze ko atewe inkeke n'irizamuka ry'igiciro cy'amagi.
Yavuze ati 'Bikomeje gutya nareka ubu bucuruzi bw'amagi kuko ku munsi nacuruzaga nibura hagati y'amafaranga ibihumbi 400 na 600Frw none ubu bwira ngurishije atarenze ibihumbi 70.'
Nyirabayazana yamenyekanyeâ¦
Ku rundi ruhande ariko aborozi b'inkoko mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko abenshi muri bo baretse korora inkoko kuko ibiryo byazo byahenze.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Ibiryo byazo byarahenze cyane mu gihe cy'amezi 3 gusa ikiro cyavuye ku mafaranga 400frw ubu kigeze kuri 600frw uku guhenda kwatumye bamwe tureka kuzorora kuko nta nyungu yari ikibonekamo.''
Uku kuzamuka kw'igiciro cy'amagi byatumye bamwe bayakundaga bayavaho kuko ubu si buri wese waryigondera nkuko byagarutsweho na bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by'akarere ka Rubavu.
Buntu Christophe yagize ati 'Ndubatse mfite umugore n'abana batatu buri cyumweru twaguraga amagi nibura 15 dore ko abamo  n'intungamubiri,  ariko ubu nsigaye ngura atatu y'abana gusa kuko ibi biciro biri hejuru cyane.'
Nshimiyimana Octave umukozi ushinzwe ishami ry'uruhererekane nyongeragaciro mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) yavuze ko ayo makuru y'ibi biciro atari azwi.
Ati''Nibwo numvise ko I Gisenyi igi rigeze ku mafaranga 200Frw tugiye kubikurikirana dore ko iyo hari izamuka ry'ibiciro ridasanzwe akenshi dufatanya na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (Minicom) ibintu bigahabwa umurongo. Bigiye gukurikiranwa kandi by'umwihariko tugenzure ko nta bakora ubu bucuruzi bw'amagi baba bayarangurira ahandi adahenze bo bakayagurisha bishakira inyungu y'umurengera.''
Nubwo bigaragara ko muri uyu mwaka wa 2022 hamwe na hamwe amagi akomeje kuba iyanga, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) kigaragaza ko hagati y'umwaka wa 2020 na 2021 umusaruro w'amagi wakomeje kwiyongera aho wavuye kuri Toni ibihumbi 8200 ugera kuri toni ibihumbi 8600 hagati muri iyo myaka.
Yanditswe na Mukundente Yves
The post Rubavu: Igi ry'Inkoko riragura umugabo rigasiba undi appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/28/rubavu-igi-ryinkoko-riragura-umugabo-rigasiba-undi/