Rubavu: Ndandambara yateye umukobwa imitoma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndandambara uririmba mu kigoyi cyeruye kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye, yasabye urukundo muri iyi ndirimbo, agaragariza umukobwa ko kubera uburyo amukunda ibibi yamukoreye byose atabibona kubera urukundo. 

Ati 'Ndundinye kuko ndaco nogutwara, ndumbabuke kuko ndasongera kurakara ibyo wangoze byose nabaye ngi,.. mu mutima ngwanje bihora bindoneka'.

Ndandambara ni umwe mu basore bakunda kugaragaza udushya mu ndirimbo, bigendanye n'umwihariko aba ashaka gushyira mu muziki. Nyuma y'iyi ndirimbo 'Kungereta', Ndandambara yatangaje ko azakurikizaho izindi ndirimbo nyinshi ngo na cyane ko hari indirimbo zigera muri 14 zose azagenda asohora imwe imwe.

Kugeza ubu Ndandambara ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko muri muzika yabo, nk'uko byumvikanye bwa mbere agisohora iyo yise 'Ndandambara yandera ubwoba', yavuzweho byinshi.

REBA HANO INDIRIMBO KUNGERETA YA NDANDAMBARA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119295/rubavu-ndandambara-yateye-umukobwa-imitoma-mu-ndirimbo-ye-nshya-ibyinitse-yise-ngo-kungere-119295.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)