Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari bamwe mu Banyeshuri  bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko baje mu biruhuko, ababyeyi cyangwa imiryango yabo ikabakiriza imirimo bavuga ko ivunanye irimo guhinga, kwikorera imizigo, kujyana ibisheke ku isoko n'iyindi itajyanye n'ikigero cyabo cy'ubukure.

Ku zuba ry'igikatu, icyuya cyamurenze, arahumekera hejuru ari nako asubika igare ryikoreye ibisheke. Uwo ni umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 15, watubwiye ko aramutse yanze gukora uyu murimo avuga ko umutera imvune ikabije, nyina yamukubita.

Aganira na IRIBA NEWS yagize ati 'Mfite imyaka 15 niga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza ni mama wanjye wazindutse abica mbijyanye ku Kivumu. Nakoze urugendo rurerure mvuye mu murenge wa Musasa ndataha n'imugoroba ntahanye amafaranga nacuruje. Ndamutse nanze kujya gucuruza ibi bisheke mama yankubita.'

Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Musasa twaganiriye utifuje dutangaza amazina ye atangazwa yavuze ko abana bari mu biruhuko bagomba gukora kuko aribwo baba babonetse.

Hari abana usanga basunika ibisheke ku igare bakavuga ko baba babitegetswe n'ababyeyi babo

Yavuze ati 'Kwikorera imizigo ntibigoye baba bari gukomera.  Ahubwo nukongera kubibutsa guhinga mbese ni ukubafatiranya n'ibiruhuko kuko bamara igihe gito bakongera kujya kwiyicarira ku ishuri.'

Manzi Valentin utuye mu Murenge wa Ruhango, ni umubyeyi w'abana batatu nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko abana baje mu biruhuko bagomba gukoresha imbaraga cyane.

Ati 'Ku ishuri bakoresha ubwonko gusa ariko iyo baje mu kiruhuko twe nk'ababyeyi tugomba kubakoresha bakamenyera n'indi mirimo.'

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Musabyemariya Marie Chantal, yavuze ko imyumvire nkiyo idakwiye kuranga ababyeyi baharanira iterambere ryabo n'iry'abana babo.

Yagize ati 'Imirimo ivunanye ikoreshwa abana igihe baje mu kiruhuko ntikwiye. Si ku banyeshuri gusa ahubwo buri wese akwiye gukora imirimo iri ku kigero cye kandi by'umwihariko ku banyeshuri ibiruhuko ni n'umwanya mwiza wo kugirango bagasubire  mu byo bize.'

Yongeyeho ko ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo neza bukomeje ndetse ababyeyi bakwiye kwikuramo imyumvire mibi yo kumva ko iyo umwana ari ku ishuri aba yicaye, bityo ko igihe aje mu kiruhuko agomba gukora imirimo yose yari amaze igihe adakora.

Akarere ka Rutsiro ahanini abagatuye bakora imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi ndetse no kujya gushaka imibereho mu buryo bw'ubucuruzi hagemurwa ku isoko ibisheke, inanasi n'ibindi.

Mu mu masoko amwe n'amwe usanga abana bato bari munsi y'imyaka 18 aribo bayaremye batumwe n'ababyeyi babo ndetse mu myaka y'ashize wasangaga abana benshi barataye ishuri.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'igihugu y' uburenganzira bwa muntu, bwasohotse muri Gicurasi, 2020 bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n'ubukene..

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana  421  mu turere 11 aho wasangaga abenshi bari mu cyiciro cya mbere n'icyakabiri cy'ubudehe.

Bamwe mu bana bavuga ko batajyanye ibisheke ku isoko ababyeyi babakubita

Muri 421 bakozweho ubushakashatsi abarenga 90% bakora imirimo yo mu rugo bahembwa, umubare munini wabo akaba ari abakobwa.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bakoreshwa imirimo yo mu rugo batagejeje igihe, 98% ni abakobwa muri bo abahembwa bakaba 72% abandi baba bakora mu miryango aho byitwa gufasha ababyeyi.

Yanditswe na Mukundente Y.

The post Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/19/rutsiro-bamwe-mu-banyeshuri-baje-mu-kiruhuko-bakirizwa-imirimo-ivunanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)