Safi Madiba yagizwe Brand Ambassador wa Vane... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makuru y'uko Safi Madiba yagiranye imikoranire n'ikigo kitwa 'Vanessa Flair', yamenyekanye ubwo iki kigo kifashishaga amafoto n'amashusho y'uyu muhanzi kigatangaza ko yagiranye imikoranire n'iki kigo.

Nyuma y'ubwo butumwa, nyirubwite Safi Madiba nawe yasangije abantu amashusho mato asobanura uko bikorwa ndetse anemeza ko yagizwe Brand Ambassodor w'iki kigo, gifite ikicaro muri Amerika na Canada ariko kigakorera hose.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Safi yemeje aya makuru ndetse avuga ko ari iby'agaciro nk'uko ahora abivuga ku muziki w'u Rwanda ndetse ko kuba bamwizeye bagakorana hari icyo bamubonyemo, kandi nawe azakoresha ubwo bushobozi bwe.


Safi Madiba ari kugaragara yambaye imikufi ya Vanessa Flair

Yagize ati' 'Nasinyanye amasezerano na kompanyi icuruza ibijyanye n'imikufi kuri murandasi, tukaba twagiranye ubufatanye bw'imikoranire (Patrneship). Uko iyi Kompanyi ikora rero iyo ubaguriye ibintu ugakoresha Code ya safi Madiba, birumvikana ko hari umusanzu uba utanze kuri njye ndetse ukaba unshigikiye.''

Iyi kompanyi yagiranye imikoranire na Safi Madiba imaze imyaka myinshi ibaho, ndetse ikaba imaze kuba ubukombe ku isi. Kugeza ubu iyi kompanyi ikaba yemeje Safi Madiba nk'umufatanyabikorwa wayo.


Imikufi ya Vanessa Flair ni iy'agaciro

Aka ni kamwe mu gahigo gakomeye uyu muhanzi agize, bitewe n'iki kigo kigurisha imikufi yacyo ikundwa n'abatari bake. Ushaka gukoresha Code mu gihe gura ni ; 'AMBSAFIMADIBAOFFICIAL1025''


Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b'abahanga


Imikufi ya Vanessa Flair Safi Madiba yatangiye gukorana nabo




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118965/safi-madiba-yagizwe-brand-ambassador-wa-vanessa-flair-ikigo-gikomeye-ku-isi-mu-bijyanye-ni-118965.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)