Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk'uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 07 Nyakanga 2022, Umukongomani Selemani Masiya wabaga ahitwa Nampula muri Mozambike yasanzwe mu cyumba cye yapfuye, icyaba cyaramuhitanye kikaba kigikorwaho iperereza.

Iyo nkuru ikimara gutangazwa, wa mugore Judi Rever, Umunyakanadakazi wasaranye kwanga u Rwanda na perezida warwo, Paul Kagame, yahise yirukira ku rubuga rwe rwa twitter, ati : " Leta y'u Rwanda yiciye Umunyarwanda Selemani Mayisa muri Mozambike, imuziza ko yakundaga kuyinenga ".

Kubera ko tumenyereye ibinyoma Judi Rever atangaza ku Rwanda, twahise dukora iperereza, tubaza abantu banyuranye baba muri ako gace ka Nampula, Abanyarwanda, abanya Mozambike, n'abakongomani, maze bose baduhamiriza ko nyakwigendera ari Umunyekongo wakoraga ubucuruzi bwa magendu muri Mozambike.

Judi Rever rero inkuru y'urupfu rwa Selemani Masiya imwambitse ubusa, kuko igaragaje ko agambiriye gusebya u Rwanda gusa. Uretse no kuba nyakwigendera atari Umunyarwanda, n'icyamwishe ubwacyo ntikiratangazwa, ariko Judi Rever ati " yiyongereye ku bandi batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, ikomeje kwicira mu mahanga " !

Icyakora Judi Rever noneho ahaboneye isomo, nubwo ari ingumba y'amatwi.

Abasomye ibyo bihuha bye kuri twitter bamushubije ku bwinshi, bamubaza icyatumye ashyuhaguzwa agatangaza amakuru atakoreye ubushakashatsi. Hari abamubwiye ko kwanga u Rwanda bitazarubuza gutera imbere, abandi bamwibutsa ko u Rwanda atari umupolisi w'isi, ku buryo rwabazwa urupfu rw'abagwa hirya no hino mu mahanga.

Koko rero, uyu mugore wiyita umunyamakuru w'igitangaza, ahubwo ni umunyabihuha kabuhariwe, kimwe n'impanga ye Michela Wrong, badasigana mu kwangiza isura y'u Rwanda. Birababaje cyane kubona abanyamakuru bo mu burengerazuba bw'isi birirwa batwigisha " ubunyamwuga mu itangazamakuru ", kandi ari bo ba mbere basebanya, bashingiye gusa ku rwango bafitiye Abanyafrika muri rusange, n'Abanyarwanda by'umwihariko.

The post Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk'uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/selemani-masiya-uherutse-gupfira-muri-mozambike-ni-umukongomani-si-umunyarwanda-nkuko-umunyabihuha-judi-rever-abibeshya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=selemani-masiya-uherutse-gupfira-muri-mozambike-ni-umukongomani-si-umunyarwanda-nkuko-umunyabihuha-judi-rever-abibeshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)