Mu nama yiga ku buzima bw'imyororokere ku wa Gatanu ushize, Perezida Maada Bio, yavuze ko ashaka ko igihugu cye kiba ahantu heza habereye abagore n'abakobwa.
Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko ya Sierra Leone mu minsi ya vuba izaganira ku mushinga w'itegeko ugamije kuvana gukuramo inda mu byaha bihanwa n'amategeko.
Amategeko yo gukuramo inda icyo gihugu gifite kuri ubu ni ayo mu 1861, agena ko umugore yemererwa gukuramo inda mu gihe ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe gusa.
Mu mwaka wa 2015 Inteko yatoye umushinga wari ugamije kwemera gukuramo inda ariko Perezida Ernest Bai Koroma yanga kurisinya, avuga ko ari ingingo ikwiriye kujya muri kamarampaka.
Loni igaragaza ko mu mwaka wa 2017, muri Sierra Leone nibura mu bagore ibihumbi ijana bajyaga kubyara, abagore 1120 bapfaga.
Inzego z'ubuzima zivuga ko gukuramo inda bigize 10Â % by'abagore bapfa babyara n'abana bapfa bavuka mu Burengerazuba bwa Afurika.