Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuwa 24 Nyakanga, nibwo Biramahire wakiniraga AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Oman ku mugabane w'Aziya, aho agiye gukomereza umwuga wo guconga ruhago.
Kagame Vanessa umaze igihe akundana na Biramahire, yashyize amafoto ku rubuga rwa Twitter bari kumwe n'umwana wabo w'imfura, yifuriza umukunzi we urugendo ruhire.
Vanessa yagize ati "Urugendo ruhire rukundo rwanjye, sinibona mu buzima utarimo." Mu gusubiza, Biramahire yagize ati "Urakoze rukundo rwanjye."
Ubutumwa bwa Vanessa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Biramahire na we yashyize kuri Instagram amafoto amugaragaza ku kibuga cy'indege aherekejwe n'umukunzi we ndetse n'imfura yabo.
Mu magambo yaherekeje ifoto, Abeddy yanditse agira ati "Urukundo nyarwo rurizana kandi rugakura mu bihe byose. Muri byose mu buzima bwanjye, nzabakumbura."
Ubutumwa bwa Abeddy
Hagati mu mwaka wa 2021, nibwo inkuru y'urukundo rwa Biramahire Abeddy yatangiye kumenyekana ahanini kubera amafoto yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y'igihe cyari gishize Abeddy atandukanye n'umunyamakurukazi, Umutoni Josiane.
Mu mpera za 2021, Biramahire na Kagame Vanessa bibarutse umwana w'imfura bamwita Biramahire Ayman Janis, ari na we ugaragara hamwe nabo muri aya mafoto.
Abeddy ateruye Ayman
Biramahire usatira aca ku mpande yabonye ikipe nshya hanze y' u Rwanda, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize avuye muri Zambia, aho yakiniye Buildcon FC mu mwaka w'imikino wa 2019-2020.
Uretse AS Kigali na Buildcon FC, Biramahire w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu makipe ya Bugesera FC, Police FC, Mukura VS&L na CS Sfaxien yo muri Tunisia. Ikipe agiye gukomerezamo muri Oman ntarayitangaza.
Biramahire Abeddy