Skol yashyizeho irushanwa ryabaririmbyi riza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyumweru 15 byari bishize abahanzi Ariel Wazy, Gabiro Guitar na Ish Kevin ft Memo, bahataniye gukora indirimbo ikunzwe y'ikinyobwa cya Skol Pulse.

Binyuze mu matora yabereye kuri internet, indirimbo 'Bring Pulse to your Life' ya Ariel Wayz niyo yahize izindi binyuze kubayitoye kuri murandasi www.skolpulse.rw , ndetse n'ababashije kuyitora binyuze mu bikorwa SKOL yakoreye mu tubari dutandukanye bumvisha abantu izi ndirimbo zose uko ari 3. Abagera ku 10,000 nibo babashije gutora muri rusange.

Skol ivuga ko iyi ndirimbo ari cyo kirango cy'iyi nzoga yageze ku isoko mu Ukuboza 2021.

Aba bahanzi Ariel Wayz, Gabiro Guitar na Ish Kevin bahatanye muri iri rushanwa baririmbira ku njyana 'beat' yakozwe na Producer Davydenko.

Ariel Wayz yabwiye INYARWANDA ko yanyuzwe no gutsinda iri rushanwa nyuma y'igihe cyari gishize ahatanye.

Yavuze ati 'Ndumva binshimishije cyane, ndabyishimiye cyane. Ikindi ntabwo nari kubikora nta bafana banjye, kuko habagaho amatora. Barantoye ni njye wari ufite amajwi menshi, ndashimira abafana banjye muri rusange nanabashimira ku bwo gukomeza kunshyigikira mu bikorwa byanjye byose, kandi ibyiza biri imbere.'

SKOL ivuga ko nyuma yo gusoza iri rushanwa, yateguye irindi rushanwa rizaha amahirwe abantu bafite impano yo kuririmba, bakaba bazaririmbira mu njyana (beat) yakozwe na Davydenko.

Uru ruganda ruvuga ko umunyamahirwe uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Africa aho ibyamamare nka Davido na Wizkid bakorera indirimbo.

Ibijyanye n'amabwiriza agenga iri rushanwa n'ibindi bizakomeza gutangazwa binyuze kuri paji ya Facebook ya Skol Pulse, ari yo @skolpulserwanda cyangwa se kuri website (www.skolpulse.rw) Â 

Uruganda rwa Skol rwatangaje irushanwa rigiye gutangira, rizahemba umuririmbyi umwe gukorera indirimbo muri imwe muri studio zikomeye muri Nigeria



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118941/skol-yashyizeho-irushanwa-ryabaririmbyi-rizahemba-kujya-muri-nigeria-no-gukorerayo-indirim-118941.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)