Inama Nyobozi y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yatoye u Rwanda nk'Igihugu kizakira Icyicaro cy'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, n'Inama Nyobozi y'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yateraniye i Lusaka muri Zambia.
Abagize iyi nama Nyobozi baterana inshuro ebyiri mu mwaka, muri Mutarama no muri Kamena cyangwa muri Nyakanga.
Ku wa 5 Ugushyingo 2021 nibwo iki kigo cyatangiye gukora nyuma y'uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho. U Rwanda rwemeje amasezerano ashyiraho iki kigo ku wa 7 Ukwakira 2019.
Iki kigo kizafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n'imiti hagamijwe kuzamura ireme ry'ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n'ubuziranenge.
The post U Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy'Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti appeared first on FLASH RADIO&TV.