U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022 nibwo mu Rwanda hasojwe irushanwa rya Tennis ryo ku rwego rwa kane rizwi nka Davis Cup Africa Group IV, ni irushanwa ryegukanwe na Togo nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.


Iri rushanwa ryakinwaga ku munsi wa gatandatu ari nawo wa nyuma ribera muri IPRC Kicukiro, Tennis Court niryo ryagombaga gutanga ikipe imwe igomba kwerekeza muri Group 3, kuko mu makipe y'ibihugu icyenda yari mu Rwanda hagombaga kuzamuka ikipe imwe.


Nk'uko imikino ya nyuma yasojwe, ikipe y'igihugu ya Togo niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n'u Rwanda rwakiriye aya marushanwa yari yahuje abakinnyi barenga 40.

Binyuze kuri Twitter ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, bakaba bashimye u Rwanda muri rusange kubasha gutegura irushanwa rikomeye nk'iri ndetse rikagenda neza, aha Minisiteri yanashimiye ikipe ya Togo yabonye itike nde n'uburyo abakinnyi bitwaye muri iri rushanwa.

Uko amakipe yakurikiranye ku rutonde rusange:

1. Togo
2. Rwanda
3. DRC
4. Sudan
5. Tanzania
6. Botswana
7. Angola
8. Uganda
9. Congo Brazzaville

Mu mupira w'amaguru, mu mukino wo gutaha sitade ya Nyagatare, ikipe ya Sunrise FC yaraye itsinze ikipe ya APR FC ibitego bibiri ku busa.

Ni ibitego byombi byatsinzwe na Ruhinda Farouk wananyuze muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu, igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 62 ndetse no ku munota wa nyuma w'umikino wa 90.

Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare, wari umuhango wo gutaha sitade nshya y'Akarere bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyi sitade iri muri sitade eshatu Perezida Paul Kagame yahaye uturere harimo sitade ya Ngoma ndetse na sitade ya Bugesera.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana.

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru, nibwo rutahizamu Rutahizamu, Hakizimana Muhadjiri washoje amasezerano mu ikipe ya Police FC, yerekeje mu ikipe ya AlKholood FC yo mu kiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

Muhadjiri yerekeje muri AlKholood FC, nyuma yo gusinya amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe, ni amasezerano y'umwaka w'imikino wa 2022-2023.

The post U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-kabiri-mu-irushanwa-rya-davis-cup-muri-tennis-apr-fc-yatsinzwe-na-sunrise-muhadjiri-yerekeje-muri-saudi-arabia

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)