Ubugereki: Hagaragajwe amashusho yindege yar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-12 ya kompanyi ikorera muri Ukraine, yari irimo iva muri Serbia yerekeza muri Jordan ubwo yakoraga impanuka ku wa gatandatu. Umubare w'abantu bari bayirimo ntiwahise umenyekana cyangwa ngo hahite hamenyekana niba hari abarokotse.

Igitangazamakuru ERT cya leta y'Ubugereki cyatangaje ko iyo ndege yari itwaye imizigo ipima toni 12, kivuga ko iyo mizigo ishobora kuba yari iteje ibyago. Amakuru avuga ko umupilote wayo yasabye kugwa byihutirwa ku kibuga cy'indege cya Kavala kubera ikibazo cya moteri, ariko ntiyashobora kugera mu nzira yo kuri icyo kibuga cy'indege.

Hari amakuru amwe avuga ko abantu umunani bashobora kuba bari bari muri iyo ndege. Amashusho yagiye ahagaragara asa nk'ayerekana indege yari yamaze gushya ubwo yamanukaga, igakurikirwa n'ikintu giturika cyane ubwo yari igeze hasi. Giorgos Archontopoulos utuye aho byabereye yabwiye igitangazamakuru ERT ati "Saa yine n'iminota 45 z'ijoro (22:45), natunguwe n'urusaku rwa moteri y'indege. Nagiye hanze kureba mbona moteri irimo gushya.

Ababibonye nabo bumvise ibiturika, nk'uko byatangajwe n'ibitangazamakuru byinshi. Abategetsi baho bavuze ko moteri zirindwi zizimya umuriro zoherejwe aho hantu, ariko ko zitashoboye kwegera aho byabereye kuko hakiri ibintu bikomeje guturika.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y'umwe mu bagize itsinda ryo kuzimya inkongi y'umuriro agira ati "Turimo gufata umuzigo nk'ikintu giteje ibyago".

Itsinda ryihariye ry'Ubugereki ryo guhangana n'ibiza naryo ririmo gukora iperereza aho byabereye, nk'uko Reuters yabitangaje.


Kugeza ubu nta kintu ibihugu bya Ukraine, Serbia cyangwa Jordan byari byatangaza ku mugaragaro.

Inkomoko: BBC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119063/ubugereki-hagaragajwe-amashusho-yindege-yari-itwaye-imizigo-iri-gushya-mbere-yuko-igera-ku-119063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)