UBUHAMYA ! Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda batuye i Kinshasa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zawadi ni umubyeyi w'abana babiri uvuga ko ubuzima bwe n'umuryango we buri mu mazi abira aho atuye i Kinshasa kubera ko Abanye-Congo bakomeje kwamagana igihugu cye n'ibikorwa by'urugomo bikomeje mu Burasirazuba bwa RDC no mu bindi bice by'igihugu.

Ibi bikajyana n'uko akomeje kubona ku mbuga nkoranyambaga, amashusho y'urubyiruko rw'insoresore n'abagabo bafite imihoro n'intwaro gakondo bari mu mihanda bahiga ahari uvuga Ikinyarwanda cyangwa Umututsi ngo bamwice.

Ni imvururu zatangiye muri Gicurasi 2022, ubwo Abarwanyi b'Umutwe wa M23, barwanaga n'Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifatanyije n'Inyeshyamba za FDRL.

Ni ibitero byatumye M23 itangira kwirwanaho ndetse ihashya izo ngabo za FARDC na FDRL, kugeza ubwo izambuye ibice bimwe na bimwe zagenzuraga birimo Umupaka wa Bunagana mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyuma yo gukubitwa inshuro na M23, ingabo za Leta ya Congo n'ubuyobozi bw'icyo gihugu byahise bitangira gushinja u Rwanda gutera inkunga uwo mutwe wa M23.

Ni ibintu Leta y'u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ndetse na Raporo y'Umuryango w'Abibumbye yagaragaje ko kugeza ubu Akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka (EJVM) katarabona ikimenyetso na kimwe gihamya ko hari igihugu cy'amahanga cyaba cyaragize uruhare mu kubura imirwano k'umutwe wa M23 ndetse no kuwushyigikira.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Congo n'inzego z'igisirikare na Polisi, bikomeje gushishikariza abaturage guhiga abantu bose bavuga Ikinyarwanda ndetse n'Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Bamwe bagirirwa nabi, abandi birukanwa mu byabo n'ibindi bikorwa benshi mu mahanga no muri icyo gihugu bahuza na Jenoside ishobora kuba iri kubera muri RDC.

Abanyarwanda batuye muri RDC nabo ntabwo borohewe nk'uko Zawadi utuye mu bilometero byinshi mu Burengerazuba bwa Congo mu Mujyi wa Kinshasa yabitangaje.

Zawadi kuri ubu utakiva mu rugo ngo ajye ku kazi yagize ati 'Ntabwo nshobora kujyana abana banjye ku ishuri, ntabwo njya ku isoko. Ngomba kuguma mu rugo.'

Yakomeje agira ati 'N'abo dukorana ubucuruzi, iyo bambonye bambwira amagambo y'urwango.'

Guverineri w'Umujyi wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, aheruka kubwira abaturage be kwirinda kwishora mu bikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n'abandi baturage bagenzi babo.

Gusa ibi ntabwo byatumye Abanyarwanda batuye i Kinshasa bashira ubwoba ngo bakomeze ibikorwa byabo nk'uko byatangajwe na Zawadi.

Ati 'Ahantu hose ujya, utekereza ko abantu bashobora kukwica, abantu bashobora kukugirira nabi.'

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBUHAMYA-Ubwoba-ni-bwose-mu-Banyarwanda-batuye-i-Kinshasa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)