Ubutumwa bwa Clarisse Karasira yatumye yibasirwa n'abatari bake, bamutaramiraho karahava #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda usigaye uba muri Amerika n'umugabo we, Clarisse Karasira yibasiwe n'abatari bake nyuma y'uko yari amaze gusaba bagenzi be kutiyandarika kuko na we aho ageze ari cyo cyabimufashije.

Ni bumutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavugaga ko mu bukumi bwe yirinze ibishashagira n'umukiro atavunikiye ari yo mpamvu ageze ku rwego nk'urwo ari ho uyu munsi.

Ati 'Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk'iki. Bakobwa beza b'iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.'

Uyu mugore w'umwana umwe yabyaranye n'umugabo we Sylivain Dejoie, ntabwo yahuje na benshi batanzeho ibitekerezo kuko bamwe babifashe nko kwihenura kuri bagenzi be.

Bamwe banamwibukije ko kuba hari aho ageze heza atari uko ari we mukobwa witwararitse kurusha bandi ahubwo ari amahirwe n'umugisha ajye ashima Imana.

Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk'iki. Bakobwa beza b'iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni. #MamaKwanda. pic.twitter.com/Xlk0RhppZX

â€" Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) July 13, 2022

I understand your point Clarisse… I think you've pointed it out clearly enough. What's in question is why you had to relate it to yourself hence seeming to express yourself 'righteous'.

This message as you put it in English wouldn't have had such negative remarks/comments. 👇🏾 pic.twitter.com/zKA2fUSAPU

â€" Muhinda Clinton (@MajorWaBahinda) July 13, 2022

Mubyeyi ntawiyandarika kuko bimubereye ahubwo abiterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye ntawutifuza kubaka urwe buri mukobwa nizo nzozi aba afite akibyiruka ariko icyangira umuntu kimutera agahinda haba guhirwa ntihaba kuzinduka Imana ikomeze ipfuruka zurugo rwawe pic.twitter.com/y3aZZQlGBJ

â€" Uwimana Consolee (@UwimanaConsole5) July 13, 2022

Ugira ngo ubupfura cg uburokore wabarushije?

Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cg batutse Imana

â€" A Night in Kigali🇷🇼 (@KigaliNight) July 13, 2022

Wikunvako ibyo ugezeho aruko witwayeneza Maa ni Umugisha Imana yaguhaye uge ukongeraho nyabusa harabitwararitse nanubu babuze inzira yubuzima bakirimo kwizengurukaho kandi ntako batagize bakibayeho bagangayitse Haba guhirwa

â€" Black Melanin (@LaNtwari) July 13, 2022

https://t.co/XQUgjyanHI

â€" SERUKA AFRIKA (@Seruka_Afrika) July 13, 2022

Wanze kwiyandarika! Warikwiyandarika hehese ninde wari kukwemera wowe nuko kuntu usa!! Wavuzeko ariyamahirwe agwirira abantu ukareka kwikina wivugisha ubusa kasokii. Ikindi ugatuza ugaswebwa ukagabanya ubugambo aho ngaho shaa

â€" Cold Heineken😍 (@coldheineken4) July 13, 2022

Ubutumwa bw'ibihe byose! Ndagukunze cyane kdi urakoze.

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 14, 2022

Washatse umugabo w umukire yego agufasha kubona VISA ariko wikwirara none kuko ejo twabona ugarutse hano byagukomeranye. So ca bugufi ahubwo ukore cyane wizigamire kuko uri iwabandi. Ndakwifuriza ibyiza

â€" Rwabugiri II🐍 (@AlbertMsechu) July 13, 2022

None se wanze guheka umwana mu mugongo ngo abazungu bataguseka??

â€" Kiiza Venant (@kiizavenant1) July 13, 2022

Inama zawe ninziza ntanutayifuriza bashiki bacu? Ariko burya aha wakaretse abantu bakagushima naho kwishima cg kwivuga ibigwi kowanze kwiyandarika sibyo byaguhaye umugisha kimwe nuko hari abobyangiye batariyandaritse? Abarimu bose batwigishaga bavuga kobabaga abambere mushuri?

â€" Kamali Nkotanyi Fidele (@FideleNkotanyi) July 13, 2022

Hari Abo byangiye batiyandaritse kandi bagikomeye ku ntego 👏🏾👏🏾ibindi ubundi !

â€" Lam Rukundo (@lambestone) July 13, 2022

Karasira rero buriya iriya Message iyo uyishyira ku ifoto y undi naho kwereka ifoto yawe byagaragaye nk kwishongora kuko biriya wavuze dufite ingero nyinshi z abakobwa bitwaye neza kandi bakurusha ubwiza kure cyane yewe baabonye n abagabo bagatangira ubuzima nkawe ari bikarangira

â€" wajitira (@wajitira) July 13, 2022

Abantu ni ba ntamunoza koko! Umubyeyi aratanga inama nziza gutya, abantu bakamwuka inabi, ibitutsi, bamwe bakamutega iminsi! Ibi bitwereka ko icy'ingenzi mu buzima ari ukunyura Imana, ugakora ugushaka kwayo. Naho ubundi icyo wavuga cyose, ntibizabuza abantu kunenga. Komereza aho.

â€" Emmanuel Mutabazi (@Emmabazi) July 14, 2022

Rahira ko iyo udakurikira amafaranga utaba urya ibyondo nkibyo ndikurya hano nyabugogo 🙃 ntuza vugaguzwe numara guhaga uramenye.

â€" Noya (@BeautyOfGod20) July 13, 2022

Abantu bose ntibahirwa nibintu bimwe cg kimwe rero waratomboye gusa ntanubwo abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye..

â€" kokoliko (@kakakoli8) July 13, 2022

uwahiriwe nurugo agirango yakuniye kuri aritari,idoge mubyeyi mwiza

â€" BISHØP🍁🇷🇼🇯🇵 (@manzi_nyawe) July 13, 2022

Ubundi abakobwa beza byakumvikana,ubuse warikwiyandarikana nande ko ubwiza ari muke?ahbwo diaspora yashakaga gutwika iza gushaka umusani naho ntamuntu inaha i Rwanda waribugwire ubusa pe,mbona ntabunyunyuzi warufitemo tantine we

â€" king (@igihame) July 14, 2022

Ni byiza rwose kuba kwiyubah kwawe kwarakugejeje kubyiza gusa nabo bitahiriye nkawe bariyubashye waba ubarengeje ingohe nkurikije uko ubivuze,ahubwo Tujye dushima Imana kandi dufashe ababikeneye ntakosa tubashinja kuko ntituzi icyababayeho kandi dusabe Rurema abigaragarize.thx

â€" Umunyarwandakazi (@ValentineTuyiz1) July 13, 2022

Sobanura neza! Ibyo wavunikiye nibihe? Umugabo wawe wamwirukanseho cyane? Nonese kwiyubaha bishatse kuvugako bihesha VISA? Ubu abadamu bose bubatse Ingo zabo batuye mu Rwanda bivuzeko batiyubaha? Kubwanjye ndabona iyi statement yawe yuzuye ubwishongore🤷🙅

â€" Hon_ZIRAVUMERA🇨🇩 (@MbandukoJulio) July 13, 2022

Ushatse kuvuga ko abatarahiriwe ari abataritwaye uko witwaye rero !? Igena ukwayo kdi Itanga ishaka! Imvura n'izuba by'Uwiteka bigera ku babi n'abeza

â€" Bampora IDEBE (@Bampora_Idebe) July 13, 2022

Ariko genda kararisa umenya wari warihebye disi ubuzima umenya bw ari bushaririye none ubu ubona uri mu ijuru 😂😂😂 …. Utugambo twawe ni utw' inshyanutsi kandi ntuzibeshye ko icyo ufite hari ukifuza kuko hanze aha abantu barubatse man barishimye baranezerewe si wowe wenyine

â€" Sylvie Umwali (@SylvieUmwali5) July 13, 2022

Erega nababikoze ibyo (kwiyandarika) nibimara gucamo bakaba abaherwe nabo bazandika nkibi wanditse , so just continue living your life , congratulations anyways

â€" ⚡DIOR ⚡ (@DiorPrince_) July 13, 2022

Njye iyo nkwitegereje neza ibyo uvuga mbona ko ushyanuka cyane!! Kandi nu komeza gurcya bizakugeza habi! ubu se aka kanya ugeze hano muri America 🇺🇸 ubu uhise ubona ko ufatishije ubuzima bitewe nuko witwaye neza! hubwo se niki ufite wakwereka bagenzi bawe uvuga ufite badafite!?

â€" Gatera@ (@GateraWa) July 13, 2022

Umubwiriza :9:11
Nongeye kubona munsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagira ubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo...

â€" Justin Mugisha (@JustinMugish) July 13, 2022

Best advice👌 nuko wamugani wa KNC ibyonsigaye mbona inaha aribihomora gusa 🤭😅😅

â€" Doris (@Alicia_10E) July 13, 2022

clarisse umwanya muto twamaranye tuganira nakubonyemo umutima utuje no kubaha uzabikomeze bizakwubakira byinshi. We love you

â€" Eddy KAMOSO Official (@KamosoEddy) July 13, 2022

Jya Uvuga uziga Wa mukobwa we uracyari muto,
Ngo ntawirata akeso ikikoreye.Ejo kameneka twaguha urwamenyo.Cunga intambwe zawe kuko urugendo rwawe ntiruratangira.imbere haranyerera cyane.

â€" Uwambajefille (@uwambajefille) July 13, 2022

Uraho cyane!Ukomeze uhirwe Mukobwa wacu! Ibindi byo nkeka ko ikibazo kiri mu busobanuro bw'amagambo!Ijambo "kwiyandarika" ntirikoreshwa kimwe, ku bantu bamwe, ahantu hamwe no mu gihe kimwe!Nko kwambara Ipantalo ku nkumi mu #Rwanda igihe kimwe hari aho byafatwaga nko kwiyandarika!

â€" HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) July 14, 2022

Nk'umuntu w'ikitegererezo kuri benshi unafite abafana ni ukujya ubyitaho cyane! Kandi ukibuka ko "Inama Nziza" utayipimiraho!Kuko hari abanezezwa no kuba nkawe bazi neza ko bitagishobotse ariko bakishimira muri bo ko hari "Uwabo"wabashije gusa n'indoto zabo!

â€" HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) July 14, 2022

Ubutumwa bwa Clarisse Karasira bwatumye yibasirwa ba benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-bwa-clarisse-karasira-yatumye-yibasirwa-n-abatari-bake-bamutaramiraho-karahava

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)