Ubwoba ni bwose mu Badepite kubera abasirikare boherejwe kurwanya M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ingabo iherutse gufata icyemezo cyo kongerera ingufu ingabo ziri ku rugamba rwo guhashya M23. Muri iyo mikorere, abasirikare bari hirya no hino bagiye basabwa kujya i Rutshuru guhangana na M23.

Uduce babarizwagamo natwo dusanzwe turimo umutekano muke, ku buryo hari ubwoba ko indi mitwe yakwitwikira icyo cyuho, ikagaba ibitero ahatari abasirikare.

Ni ikibazo gihangayishije Abadepite ndetse bakigejeje no kuri Minisitri Gilbert Kabanda ushinzwe ingabo, bamwereka impungenge z'umutekano muri Kivu ya Ruguru.

Bavuga ko gukura ingabo muri ibyo bice, bishobora guha icyuho imitwe nka ADF ikangiza ibintu kurushaho.

Depite Grégoire Kiro Tsongo yagize ati "Dutewe impungenge no kuvana ingabo mu birindiro byazo i Beni kugira ngo zijye gutanga umusanzu muri Rutshuru na Bunagana. Ibi biraha rugari ADF n'indi mitwe yidegembye, twabonye ibintu nk'ibi mu duce twa Bulongo na Lume mu minsi mike ishize."

Aba badepite banasabye ko ibigo bya gisirikare bitangirwamo imyitezo bifungurwa kugira ngo abasore bakiri bato babashe guhabwa imyitozo ifatika.

Ati "Turasaba ko ibigo bya gisirikare bifungurwa kugira ngo urubyiruko ruhabwe imyitozo igamije kwicungira umutekano."

Mu bice bya Beni, Butembo na Lubero higanje imitwe irimo ADF, ni agace kabamo abantu bo mu bwoko bw'Aba-Nande. Ni hafi y'umupaka wa RDC na Uganda mu misozi ya Rwenzori.

Gukura abasirikare muri ako gace bivugwa ko ari umugambi mugari wa FARDC wo kwerekana ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo ari umutwe wa M23. Mu Burasirazuba bwa RDC habarizwa imitwe 124.

Abadepite basobanura ko umwanzuro wo gukura ingabo muri ako gace, ari ugutererana abaturage, ko nubwo bajyaga bibasirwa na ADF babaga bafite icyizere ko ingabo zishobora kubatabara.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ubwoba-ni-bwose-mu-Badepite-kubera-abasirikare-boherejwe-kurwanya-M23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)