Umu-DASSO yaburiwe irengero nyuma yo kwakira amafaranga ya mituweli z'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko abaturage bagiye kwishyura amafaranga ya mituweli ku Kagari ka Mugina basanga nta Internet ihari bayasigira uwo mu-DASSO ngo aze kuyabatangira kuko ariho akora ariko ngo ntiyayatanga.

Nyuma baje kumushaka baramubura bitabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiye IGIHE ko uwo mu-DASSO bamuhamagaye kuri uyu wa Kabiri avuga ko arwaye yagiye kwa muganga.

Ati "Yavuze ko yarwaye yagiye kwivuza atwemerera ko amafaranga y'abo baturage yayatanze n'inyemezabwishyu azifite ariko twamubuze."

Gusa yavuze ko kuri ubu uwo mu-DASSO ari gushakishwa kuko yaburiwe irengero.
Ati "Yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo yerekane aho yayashyize ndetse agaragaze n'izo nyemezabwishyu."

Yasabye abaturage kuba bihanganye mu gihe DASSO agishakishwa, abizeza ko ikibazo cyabo kiza gukemuka.

Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira gutanga mituweli kuko ibafasha kwivuza badahenzwe kandi ntihagire urembera mu rugo.

Umu-Dasso watwaye amafaranga y'abaturage aracyashakishwa

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umu-dasso-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-kwakira-amafaranga-ya-mituweli-z-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)