Umugabo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kurihira amafaranga y'ishuri umukobwa wigaga ubuforomo aziko azamushaka bikarangira amenye ko amaze imyaka 6 yarashyingiranwe n'undi mugabo mu ibanga.
Umuturage wo mu gace kitwa Kumasi witwa Joseph yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi ku muforomo witwa Cecilia Alabata ariko ntiyigera amenya ko bamushyingiye kera.
Yavuze ko Cecilia Alabata arubatse, ariko ntiyabimumenyesheje. Yemeye icyifuzo cye cy'urukundo. Ati: 'Cecilia yemeye icyifuzo cyanjye cy'urukundo atavuze ko yashatse.'
Ku wa gatanu, Joseph yabwiye Oyerepa Afutuo, ko yakodesheje Cecilia igorofa, ariko ntiyigeze amwemerera kuyigeramo
Mu marira menshi uyu mugabo yagize ati:' Igihe namusuraga, yansabye guhagarara hanze. 'Cecilia yakoresheje amafaranga yanjye mu gukodesha iyo nzu ihenze. Namwishyuriye amashuri ambeshya ko tuzabana.Gusa arangije kwiga Nagiye kumureba, ariko umudamu ambwira ko yubatse afite umugabo kandi afite umwana. Umugabo we yaramutwaye⦠umugore anyereka imodoka ye, anyereka ko ntaho tugihuriye '
Source : https://yegob.rw/umugabo-ari-mu-marira-nyuma-yo-kurihira-amashuri-umuforomokazi-atazi-ko-yarongowe/