Umugabo ukomoka mu Rwanda afungiwe mu bice byigaruriwe n'u Burusiya muri Ukraine - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murekezi w'imyaka 35 yafashwe mu kwezi gushize, nyuma y'imyaka ibiri yari amaze aba muri Ukraine nkuko abo mu muryango we barimo murumuna we Sele Murekezi.

Nyuma y'igihe batazi amakuru ye, Sele yabwiye The Guardian ko Murekezi yabahamagaye tariki 7 Nyakanga uyu mwaka, ababwira ko afungiye mu gace ka Donetsk kamaze iminsi kiyomoye kuri Ukraine nka Repubulika yigenga, gashyigikiwe n'u Burusiya.

Ni umwe mu Banyamerika batatu bafungiwe muri ako gace barimo uwitwa Alexander Drueke na Tai Ngoc Huynh bafashwe n'ingabo z'u Burusiya mu kwezi gushize.

Mu gihe Drueke na Huynh bafashwe bari mu mirwano ku ruhande rwa Ukraine, Murekezi we umuryango n'inshuti ze bavuga ko atafashwe arwana kuko yageze muri Ukraine mu 2020.

Murekezi ngo yabwiye murumuna we ko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Ukraine, ibintu we ahakana yivuye inyuma.

Sele Murekezi yagize ati 'Bari kumwifashisha mu icengezamatwara ryabo.'

Umujyi wa Kherson wafashwe tariki 2 Werurwe uyu mwaka, nyuma y'iminsi u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.

Uwo mujyi ukimara gufatwa, habaye imyigaragambyo itandukanye y'abatishimiye kujya mu maboko y'u Burusiya gusa yaje guhosha nyuma y'uko ubutegetsi bw'uwo mujyi bushyizwe mu maboko y'igisirikare gishyigikiye u Burusiya.

Leta ya Amerika yemeje ko ifite amakuru y'ifungwa rya Murekezi, gusa yirinda gutangaza byinshi.

Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985, aza guhunga mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahungiye muri Minnesota muri Amerika ari naho yaboneye ubwenegihugu.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye kujya muri Ukraine ku mpamvu z'ubucuruzi, aza kwimukirayo byuzuye mu 2020.

Byamenyekanye ko yatawe muri yombi kuwa 8 Kamena ubwo inshuti ze zabonaga imodoka ye iparitse hafi y'aho yabaga.

Hashize iminsi aburiwe irengero, inshuti ze zabonye amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ari ahantu mu cyumba cyijimye inyeshyamba zo muri Kherson zimutegeka gusubiramo amagambo y'Ikirusiya avuga ngo 'Harakabaho Ingabo z'u Burusiya'.

Inshuti za Murekezi zemeje ko nta na rimwe zigeze zimubona mu myigaragambyo ishyigikira Ukraine.

Bryan Stern wahoze mu ngabo za Amerika, yasabye Leta gutabara Murekezi kuko ubuzima bwe buri mu kaga muri Kherson.

Ati 'Ubuzima bwe buri mu kaga. Repubulika ya Donetsk ifite mu mategeko yayo igihano cy'urupfu kandi ntibakurikiza amategeko mpuzamahanga.'

Mu kwezi gushize, abagabo babiri bo mu Bwongereza n'umunya-Maroc bafashwe barwana ku ruhande rwa Ukraine, bakatiwe urwo gupfa.

Drueke na Huynh, bafungiye hamwe na Murekezi ntibarakatirwa gusa Leta y'u Burusiya iherutse kuvuga ko batazababarirwa nk'imfungwa z'intambara kuko bafatiwe ku rugamba nk'abacanshuro.

Sele Murekezi yavuze ko ikibateye impungenge kurushaho ari uko umuvandimwe we ari umwirabura ku buryo yafatwa nabi kurushaho.

Ati 'Ubwo twavuganaga yambwiye ko atakorewe iyicarubozo ariko biragoye kumenya niba batari bari kumwumviriza.'

Mbere yo kujya muri Ukraine, Murekezi yamaze imyaka umunani mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere. Mu mwaka wa 2017 nibwo yavuye mu gisirikare, atangira ubucuruzi bw'ifaranga ry'ikoranabuhanga, cryptocurrency ari nabyo yakoraga muri Ukraine.

Umujyi wa Kherson Murekezi yafatiwemo wafashwe muri Werurwe uyu mwaka
Murekezi yavuye mu Rwanda mu 1994 ari nabwo yimukiraga muri Amerika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-ukomoka-mu-rwanda-yafatiwe-muri-ukraine-n-abashyigikiye-burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)