Umuhanzi Goreth Mushimiyimana inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro (video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Goreth mushimiyimana wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza imana ndetse benshi mu bakristu bakunze gufashwa n'indirimbo ze.

kuri uyu munsi mu rugo kwa Goreth hafashwe n'umuriro bitewe na Gas yatwitse ibintu byose byari mu nzu, gusa imana yakinze ukuboko kuko abana bavuyemo ari bazima.

Goreth yatangaje ko yabyutse ajya mu kazi maze agasiga umukobwa arera arikumwe n'abana be, nibwo uwo mukobwa yagiye kuvoma asize gas iri kwaka hafi hari matora maze birangira gas itwitse y'amatora.

Mu gahinda kenshi Goreth arashima imana ko abana bakiri bazima ndetse agasaba ubufasha kuko ibyari mu nzu byangiritse.



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-goreth-mushimiyimana-inzu-ye-yafashwe-ninkongi-yumuriro-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)