Umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana ukora akazi k'ubumotari bivugwa ko yari amaze amezi 6 atiyuhagira, yabikorewe mu ruhame.
Uyu mumotari yakorewe umuhango udasanzwe wo kumwuhagirira mu ruhame bamutunguye ndetse ngo yagerageje ibishoboka byose kugira ngo yikure mu nzara z'aba bashakaga kumwuhagirira mu ruhame.
Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, umwe muri bagenzi be yasobanuye impamvu yabateye kumwuhagira.
Ati"Ntabwo akunda kwiyuhagira, ubu amaze amezi arenga 6 atoga. Uyu ni umuntu ki? Umunuko we wonyine urahagije kubigaragaza, ariko uyu munsi, yaba abishaka cyangwa atabishaka, agomba kwiyuhagira."