Umunya-Nigeria Singah wamamaye mu ndirimbo M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 ku i saa tatu z'amanywa ni bwo uyu munyanigeria yageze mu Rwanda.

Singah akigera i Kigali yakiriwe n'abakobwa babarizwa muri kompanyi ya Kigali Protocal bari bakenyeye bamwiteguye.

Mu bamwakiriye kandi harimo umuraperi Ish Kevin uri mu bateguye igitaramo, Gabiro Guitar ndetse na Gilbert umuyobozi wa Envolve music n'ubundi ibarizwamo Gabiro.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Singah yavuze ko yishimiye gutaramira abanyarwanda ndetse ko anyuzwe no kugera i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Singah yijeje abakunzi b'umuziki we ko bazanyurwa. 

Abajijwe ku bahanzi azi mu Rwanda, yavuze ko azi umuhanzi Amalon ndetse ko bigeze no guhurira i Lagos.


Singah Ubwo yageraga i Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Canal Olympia ku i Rebero ni ho hazabera igitaramo cyiswe 'Trappish Concert II' cyateguwe na Evolve Music Group ndetse na Trapish Music y'umuraperi Ish Kevin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30,000 Frw muri VVIP. Ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu wishyura 300,000 Frw.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol. Kuri uyu wa Mbere, Singah yasohoye amashusho yemeza ko azataramira i Kigali ku wa 16 Nyakanga 2022.

Singah yishimiye abaje kumwakira

Abahanzi 23 bo mu Rwanda nibo bazaririmba muri iki gitarao: Ish Kevin, Gabiro Guitar, Okkama, Kenny Sol , Mike Kayihura, Kenny k shot, Ariel Ways, Bwiza, France, Nillan, Soldier the 1st, Ririmba, Bushali,Afrique, B-Threy, Jowest, Trissy Ninety six, Koladebless, Derek YMG, Slum Drip, Og2Tone, Logan Joe na Kivumbi.

Evolve Music ivuga ko iki gitaramo 'ari cyo cya mbere kigiye guhuriza hamwe abahanzi benshi nyuma ya Primus Guma Guma Super Stars'. Bavuga ari umwanya w'abahanzi bashya kandi batanga icyizere wo kwigaragariza abakunzi babo.

Kigali Protocal yari yaje yakenyeye niyo yaje kumwakira

Singah ugiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'P Classic Records' yashinzwe n'umuhanzi Peter Okoye 'Mr P'. Ni nyuma y'uko atandukanye n'umuvandimwe we Paul Okoye 'Rudeboy'.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria, bivuga ko Singah ari umuhanzi ufite umuziki uri gukura uko bucyeye n'uko bwije.

Ni umuhanzi w'imyaka 26 ukora injyana ya Afropop. Yabonye izuba ku wa 20 Nzeri 1995, avukira mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu muryango ukunda umuziki, wamushyigikiye cyane ubwo yatangiraga urugendo rw'umuziki.


Impano ye yigaragaje cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Teyamo' yatumye Mr P ahita amusinyisha mu inzu ifasha abahanzi yashinze.

Ubu agezweho mu ndirimbo zirimo 'Balance It', 'Somebody', 'Mon Amour', 'Touching', 'Attencion' n'izindi.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119032/umunya-nigeria-singah-wamamaye-mu-ndirimbo-mon-amour-yageze-i-kigali-yakirwa-nabarimo-ish--119032.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)