Umurambo wa Tumusabire wasanzwe mu Iteme i Nyanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo w'umugabo witwa Tumusabire Alphonse w'imyaka 26 y'amavuko wasanzwe mu iteme rifite nka metero 5 mu bugari na metero 10 mu bujyakuzimu ryubakishije ibiti bisanzwe.

Bivugwa ko nyakwigendera yanyuze kuri iryo teme afite igare aricunga akanyerera noneho akikubita muri iryo teme kuko ryari rirerire yahise yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yavuze ko bahise bihutira kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.

Ati'Dukeka ko yagize impanuka yikubita muri iryo teme gusa biranashoboka ko yagirana ibibazo n'umuntu akamuhirika haracyakorwa iperereza.'

Hari amakuru avuga ko iryo teme nta mazi asanzwe arimo kereka mu gihe cy'imvura.

Nyakwigendera yavukaga mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Tumusabire Alphonse asize umugore n'umwana, hari amakuru avuga ko iryo teme risanzwe rigwamo abantu ariko ntibapfe uriya ariwe uguyemo wa mbere agahita yitaba Imana, yarafite ibikomere ku mubiri.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umurambo-wa-Tumusabire-wasanzwe-mu-Iteme-i-Nyanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)