Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura â" kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora.
Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n'iminsi y'akazi kenshi.
Papa Francis, w'imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze â" kandi ko azayoborwa n'Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura.
Ari mu igare ry'abarwayi mu ndege iva mu gace k'amajyaruguru cyane ka Canada ka Arctic yerekeza i Roma, yabwiye abanyamakuru ati: 'Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira'.
'Umuryango [wo kwegura] urafunguye â" ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka, ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho'.
Mu mezi ya vuba aha ashize, Papa Francis yakomeje kugira ingorane y'ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n'amaguru kwe. Igice kinini cy'uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry'abarwayi.
Ariko mbere yahakanye ibihwihwiswa byuko ashobora kuba afite ubundi burwayi bukaze kurushaho kandi bwashyira mu kaga ubuzima bwe.
Yagize ati: 'Uru ruzinduko rwatumye nkoresha imbaraga nyinshi cyane.
'Sintekereza ko nshobora gukomeza gukora ingendo n'umuvuduko [imbaraga] umwe n'uwo najyaga nzikoramo ku myaka yanjye hamwe n'imbogamizi y'iri vi.
'Nkeneye kuba nakwirokora ho gatoya mu rwego rwo gukomeza gukorera Kiliziya, cyangwa nkeneye gutekereza ku kuba bishoboka ko negura'.
Papa Francis â" wabanjirijwe na Benoît XVI weguye mu 2013 kubera uburwayi â" yavuze ko ashaka gusura Ukraine vuba aha, ariko ko azacyenera kubanza kugisha inama abaganga be.
Mu ruzinduko rwe muri Canada, yibanze ku gusaba imbabazi abasangwabutaka baho kubera ibibi bakorewe n'abo muri Kiliziya Gatolika.
Papa Francis yagaragaye ashishikaye cyane mu biganiro yagiranye n'abaturage baho â" by'umwihariko abarokotse ihohoterwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika.
Ariko hagiye habaho ubwo mu biganiro bimwe n'abanyapolitiki umunaniro we muri uru ruzinduko rwarimo akazi kenshi wigaragaje.
Yaganiriye n'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye mu ndege ataha, agaragaza imbaraga mu kunenga abavugwa ko 'bakomeye ku bya kera' bo muri Kiliziya Gatolika â" urebye, ni bo bishoboka cyane ko bakwakira neza ko hajyaho undi Papa.
Papa Francis yagize ati: 'Kiliziya idatera imbere ni kiliziya isubira inyuma'.
'Abantu benshi biyita abakomeye ku bya kera, si ko bameze, ahubwo basubira inyuma. Icyo ni icyaha.
'Ibya kera ni ukwemera ko kubaho kw'abapfuye, ariko imigenzereze yabo ni ukwemera kwapfuye kw'abariho. Ni ingenzi gusobanukirwa akamaro k'ibya kera â" umunyamuziki yajyaga avuga ko ibya kera bituma habaho kwizera ejo hazaza, ntabwo ari ikintu cyo mu nzu ndangamurage'.
@BBC
The post Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/umuryango-wo-kwegura-urafunguye-papa-francis/