Isoko ry'abakinnyi mu Rwanda rigeze aharyoshye, amakipe arimo kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2022-23, Rayon Sports ifite abakunzi benshi ikaba imaze gusinyisha abakinnyi 11.
Iyi kipe yarekuye abakinnyi benshi barenga 10, ni imwe na none mu makipe amaze kwinjizamo abakinnyi benshi aho yasinyishije 11 ni mu gihe hari n'abandi bakiri mu biganiro na yo.
Nubwo iyi kipe yasinyishije abakinnyi benshi ariko abakunzi ba yo baracyafite impungenge bitewe n'urwego rw'abakinnyi yasinyishije kuko iyi kipe yari imenyerewe mu mazina akomeye ubu irimo kwigurira abakinnyi bo mu cyiciro cya kabiri, abandi ugasanga bari abasimbura aho bakinaga.
Iyo urebye muri aba bakinnyi 11 Rayon Sports yasinyishije usanga buri mwanya mu kibua uhagarariwe uretse kuri nimero 9 gusa.
Uretse aba bakinnyi kandi muri Rayon Sports bivugwa ko yanamaze gusinyisha rutahizamu w'umurundi Mbirizi Eric, gusa andi makuru yo avuga ko buvumvikanye ariko atarasinya.
Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo aba bakinnyi 11 baguzwe baba bahagaze mu kibuga buri umwe ku mwanya akinamo, ni mu gihe n'ubundi umutoza ari Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports na we akaba ari mushya muri iyi kipe.
11 Rayon Sports imze usinyisha
Twagiramukiza Amani (Bugesera FC)
Mucyo Junior Didier (Bugesera FC)
Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC)
Hirwa Jean de Dieu (Marines FC)
Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports)
Rafael Osalue (Bugesera FC)
Kanamugire Roger (Heroes FC)
Iraguha Hadji (Rutsiro FC)
Tuyisenge Arsene (Bugesera FC)
Ishimwe Patrick (Heroes FC)
Ndekwe Felix (AS Kigali)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwanya-ku-mwanya-11-rayon-sports-imaze-gusinyisha