UR mu biganza bishya! Intego za Dr Kayihura mu kubaka igitinyiro cya Kaminuza y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Didas Kayihura yasimbuye Prof. Nosa Egiebor wari umaze iminsi 72 ayoboye UR by'agateganyo nyuma y'uko Prof Alexandre Lyambabaje yeguye kuri uwo mwanya akerekeza mu kiruhuko cy'izabukuru.

Ku rundi ruhande, Dr Ndikumana yahawe inshingano nshya nk'Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Igenamigambi n'Imiyoborere, umwanya wari umaze imyaka ine ufitwe na Dr Musafiri Papias Malimba.

Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa UR no kuyishyiramo amaraso mashya bigamije gukomeza umurongo wo kubaka kaminuza ikomeye, itanga isomo ry'uburezi ridashidikanywaho ndetse igatanga n'umuti w'ibibazo byugarije sosiyete binyuze mu bushakashatsi n'ibindi.

Dr Didas Kayihura Muganga na Dr Raymond Ndikumana bombi bahuriye ku kuba basobanukiwe imikorere ya UR. Uwa mbere yabaye Umuyobozi w'Agateganyo wa Koleji yigisha ibijyanye n'Ubugeni na Siyansi [College of Arts and Social Sciences] mu 2016-2017; anayobora Ishami ryigisha Amategeko mu yari Kaminuza y'u Rwanda [UNR] mu 2007-2009 mu gihe mugenzi we asanzwe ari umukozi ndetse yanabaye Umuhuzabikorwa w'Umushinga w'Abanya-Suède utera inkunga UR.

Dr Didas Kayihura Muganga mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yagarutse ku by'ingenzi azibandaho mu gihe cy'ubuyobozi bwe.

Intego ze zikubiye mu ngingo zitandukanye zirimo guhuza abakozi, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka igitinyiro cya UR ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati 'Kuri ubu mbona abantu muri kaminuza banyanyagiye, ntibashyize hamwe, bisa nk'aho buri wese akora ku giti cye. Ubuyobozi bugomba gukora nk'ikipe, ikintu mukaba mucyumvikanaho kandi byoroshya ishyirwa mu bikorwa ryabyo. Ni ukurwana no kugishyira ku murongo.''

'Icya kabiri tukareba uko igenamigambi riva mu gace gato, rikazamuka rikagera hejuru ku buryo riba risubiza ibibazo bihari n'ibiri muri sosiyete kuko kaminuza iberaho kuba igisubizo cy'ibibazo bihari.''

Yasobanuye ko ibyo bitagerwaho mu gihe abafatanyabikorwa bose batatanze umusanzu wabo mu guhangana n'ibyo bibazo.

Yavuze ko kaminuza itakwigira igitangaza 'ivuge ko izabisubiza yonyine idafatanyije n'abandi. Hakwiye kubaho imikoranire n'inzego zitandukanye n'abaturage mu gukuraho izo mbogamizi.''

â€"  Icyizere cyo kubaka UR yifuzwa mu mahanga gishingira kuki?

Mu 2014, ni bwo iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yahurijwemo andi mashuri makuru ya leta bibyara iy'u Rwanda, icyo gihe yari ifite koleji esheshatu.

Nyuma y'imyaka igera ku munani UR itangijwe, kuri ubu iri ku mwanya wa 3024 muri kaminuza 31.000 ku Isi nk'uko bigaragazwa n'Urubuga rukora intonde za kaminuza zihagazeho rwa Webometrics. Rwerekana ko muri Afurika ifite umwanya wa 55 muri 2049 zagenzuwe.

Ubwo yatangiraga mu 2014, UR yari iya 10.028 ku Isi muri kaminuza zibarirwa mu bihumbi 25. Mu 2018, iyi kaminuza yari ku mwanya wa 83 muri Afurika mu zigera 1687, ku Isi iri ku wa 3146 mu zigera mu 28.074.

Dr Didas Kayihura Muganga yavuze ko UR imaze kwiyubaka ku buryo guhera ku ho igeze bitazagorana.

Ati 'Icyizere ni cyose. UR ni kaminuza y'igitinyiro. Ifite byose, ifite abahanga, amikoro, n'ibyakorwaga ni ingenzi ahubwo ni uguhuza no kubinoza. Ubushobozi burahari mu bijyanye n'ubumenyi, ibikorwaremezo birahari ariko habaho kongera. Numva ku bushobozi buhari, igisigaye ari uguhuza ibikorwa no kubiha icyerekezo.''

Yavuze ko akigera muri kaminuza azabanza kuganira na bagenzi be bakareba umurongo wo gutwaramo ibintu.

Dr Didas Kayihura Muganga yasobanuye ko kuba no ku isoko ry'u Rwanda hari kaminuza mpuzamahanga zihari nka ALU na Carnegie Mellon bituma nabo bakura.

Ati 'Iyo uhura n'ikintu kikugerageza na we urushaho gukura. Aho duhuje amashami tuba tubonye abandi dukorana, bashaka kumenya ibyo dukora kugira ngo babihereho. Dukwiye kubabona nk'abafatanyabikorwa bacu.''

'Ni yo haza izindi kaminuza nk'icumi nta kibazo dufite. Abo barimu babo bazajya badufasha, bakore ku mishinga itandukanye.''

Yashimye ko UR ifite ibikorwa byinshi byakabaye bituma iba ku rwego rwo hejuru. Yatanze urugero rw'aamarushanwa y'amategeko aho abanyeshuri ba UR bitwara neza iyo bahanganye n'abo mu bindi bihugu.

Ati 'Mu myaka itandatu ishize, habayeho guhatana kubona inkunga zo kwakira ibigo by'icyitegererezo. Urebye iziri mu Rwanda, nta yindi kaminuza yazitsindiye muri Afurika.'

Yavuze ko hakorwa imishinga myinshi ndetse n'ubushakashatsi byakabaye bituma UR ibona umwanya mwiza ku ruhando rwa Afurika.

Yakomeje ati 'Ibyo byose birakorwa ariko ugasanga ntibigaragara ngo kaminuza ibe iri imbere kuri izo ntonde. Nkeka ko ikibazo cyaba kiri muri twe, ni ko mbitekereza ariko byarebwaho. Hari ikibazo ntabonera igisubizo aka kanya ariko ninicarana na bagenzi banjye tuzabiganiraho.''

â€"  Urugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga muri UR

Abanyeshuri biga muri UR mu ntangiriro z'uku kwezi bagaragaje ko bamaze imyaka itatu badahabwa mudasobwa zigendanwa kandi barazisinyiye bikaba bituma batiga neza nk'uko babyifuza.

Izi mpungenge zabo ubuyobozi bwagaragaje ko buzizi ndetse bwizeza ko ziri kwigwaho ngo zikurweho.

Dr Kayihura yavuze ko namara kugera muri kaminuza azabanza kureba aho ihagaze mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati 'Nemera ko uyu munsi ikoranabuhanga ari ryo riyoboye Isi muri byose. Biransaba ko ningerayo tuzareba aho duhagaze kugira ngo turebe icyo dusabwa n'ikibura kugira ngo tugere aho twifuza ngo ikoranabuhanga rihabwe intebe. Ntituri inyuma cyane ariko ndakurikira kuko nari ndi mu burezi.''

Yasobanuye ko abanyeshuri n'abarimu bakeneye byinshi kandi hakenewe kwisuzuma, hakarebwa ikibura no kuganira ku cyakorwa ngo ikoranabuhanga rihabwe intebe irikwiye.

UR ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasomo amwe n'amwe mu kurushaho kwimakaza icyerekezo cy'igihugu cyo kubaka ubukungu burishingiyeho.

â€"  Icyerekezo gishya cya UR mu kuzura imikino

Hambere, Kaminuza y'u Rwanda yari nk'igicumbi cya siporo. Yari ifite amakipe akomeye mu mikino itandukanye no mu byiciro binyuranye.

Uko imyaka yagiye yicuma ariko yagiye icika intege kugera aho hari n'amakipe atari akibaho n'ayasigariye ku izina.

Mu myaka nk'ibiri ishize ni bwo isa n'iyongeye kubura umutwe ndetse ubu amakipe aritabira imwe mu mikino.

Dr Kayihura yavuze ko kera ari mu buyobozi bwa kaminuza hari amakipe atandukanye muri Volleyball, Football, Basketball, Karate ndetse n'Amatorero abyina bya Kinyarwanda.

Avuga ko byari byiza cyane ndetse ubu yishimira ko hari umurongo wo kongera 'Kuzanzamura imikino watangiye.'

Ati 'Kaminuza y'u Rwanda ubu ifite amakipe. Ni ukureba ahari akongererwa ingufu n'adahari bikaganirwaho. Ibi bifasha no kubona ibyo bakora bituma batarangara kuko siporo ari nziza.''

'Imikino ikwiye gushyirwamo ingufu ndetse aho ubushobozi bwaboneka siporo ikwiye kwitabwaho.''

Dr Kayihura yanavuze ko guhuza imikorere y'amashami ya UR bizafasha kubaka ubwumvane bw'abayikorera, abashakashatsi bagahuza imbaraga ndetse bikaba na gutyo mu mikino.

Yanavuze ko aho bishoboka hatekerezwa ku buryo ababonye amanota meza kandi bafite impano mu mikino bajya bahabwa buruse zo kwiga mu gihe bishoboka.

Dr Kayihura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Ishuri Rikuru ryigisha Amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development). Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu 2015. Afite kandi 'Masters' mu Mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Utrecht mu 2006. Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yacyigiye muri UNR mu bijyanye n'Amategeko.

Dr Kayihura Muganga Didas asanzwe ari Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-mu-biganza-bishya-intego-za-dr-kayihura-mu-kubaka-igitinyiro-cya-kaminuza-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)