Victoire Ingabire yitwaje ibyabaye mu 1996 yibasira bikomeye u Rwanda yirengagiza FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri icyo kiganiro cyari cyatumiwemo Madame Ingabire Victoire uyobora Ishyaka DALFA Umurinzi na Gervais Condo Umunyabanga nshingwabikorwa wa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Victoire Ingabire yabajijwe icyo inyandiko yiswe' Urwandiko rw'inzira' rwanditswe ku bufatanye n'amashyaka arimo DALFA Umurinzi ,PS Imberakuri ya Dr Bernard Ntaganda, RNC ya Kayumba Nyamwasa PDP Imanzi ya Deo Mushayidi n'Ishyaka Amahoro People Congress yari igamije.

Aha Ingabire asubiza ko mu byari bikubiye muri iyo nyandiko harimo no gushaka igisubizo ku mutekano muke umaze igihe mu karere k'ibiyaga bigari aho basabaga ONU gufasha opozisiyo Nyarwanda kugirana ibiganiro na Leta y'u Rwanda no kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo cy'umutekano muke mu karere k'Ibiyaga bigari.

Victoire Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo zingiro ry'umutekano muke muri DR Congo no mu karere k'ibiyaga muri rusange ,ngo kuko guhera mu 1996 ubwo ingabo z'u Rwanda zajyaga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, amahoro mu karere k'ibiyaga bigari no muri DR Congo atarongera kuboneka.

Yagize ati :' Ntawe utaziko u Rwanda arirwo zingiro ry'umutekano muke mu karere k'Ibiyaga bigari. Kuva rwatera DR Congo mu 1996 nta mahoro araboneka muri DR Congo no mu karere k'ibiyaga bigari'

Ku rundi ruhande ariko hari ababona ko hari ibyo Victoire Ingabire yirengagije ndetse ko yabogamiye ku ruhande rumwe kuko atigeze akomoza ku mpamvu yatumye ingabo z'u Rwanda zambuka umupaka zikajya muri DR Congo .

Iyo ntayindi usibye umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wahungiye muri DR Congo nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi mu 1994 maze wagerayo ugatangira kwisuganya no gutegura uko wagaruka kugaba ibitero ku Rwanda ndetse ushyigikiwe ndetse unafashwa n'ubutegetsi bw'icyo gihugu cyari kiyobowe na Mobutu Sese Seko.

Hari n'abandi babona ko Victoire Ingabire yirengagije uruhare rwa FDLR mu gukurura amakimbirane n'umutekano muke mu karere k'ibiyaga bigari ahubwo akitunira ku Rwanda gusa abitewe n'uko asanzwe atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiro na France 24 Perezida Paul Kagame yavuze ko abavuga k'umutekano wa DR Congo bakibagirwa uw'uRwanda ari abasazi. Ibi akaba aribyo benshi mu barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda bakunda gushyira imbere kuko bakunze kwirengagiza ikibazo cy'abashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda baturutse muri DR Congo ahubwo bagahora bashinja u Rwanda guhungabanya uwa DR Congo kubera inyungu za politiki bahafite.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Victoire-Ingabire-yitwaje-ibyabaye-mu-1996-yibasira-bikomeye-u-Rwanda-yirengagiza-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)