Valentine akomeje kwandika amateka no kugaragaza udushya by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje kumutangarira.
Vava umaze kwamamara nka Dore imbogo bitewe n'indirimbo ye yasakaye kuri interineti, yongeye gutwika ubwo yofotozaga ari kumwe n'umuhanzi Bruce Melodie, aho yagaragaye mu mashusho menshi bari kumwe yamuhobeye yamuguyemo ahandi amureba neza ,yamwitegereje cyane. Ni ibintu byatangaje abantu benshi bakoresha instagram.