Yatangiye asusurutsa ababyeyi be! Captain Reg... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umusore w'imbaraga n'imbaduko, wigaragaza cyane nka 'Afande' muri filime nyinshi z'urwenya akina. Kuva mu myaka ibiri ishize, yabaye ikimenyabose.

Uko agaragara, uburyo atondekanya amagambo agizwe n'ibitutsi na byandegusetsa bituma yigwizaho umubare w'abakunzi uko bucyeye n'uko bwije.

Binyuze kuri shene ya Afrimax Tv, kuva mu myaka ibiri ishize uyu musore yariganje cyane mu banyarwenya banyuza ibihangano byabo kuri Youtube. Cyo kimwe na Nyaxo bagiye bahurira muri filime z'urwenya zitandukanye.

Yitwa Kwizera Jaden Martin ariko yamamaye ku mazina y'ubuhanzi nka Captaine Regis. Rimwe na rimwe akina yitwa Captain Regis, ahandi akitwa Regis.

Umwibuke muri filime y'urwenya yise 'Military Love' mu gace kitwa 'Umusirikare wishe arihe?', kamaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 16.

Meddy afite indirimbo 'My Vow' yarebwe na miliyoni 40 na Bruce Melodie akagira indirimbo yise 'Katerina' yarebwe n'abantu miliyoni 12. Bivuze ko urwenya rugezweho muri iki gihe.

Regis yabwiye INYARWANDA ko afite imyaka 5 y'amavuko ari bwo yatangiye kwiyumvamo impano yo gutera urwenya, atangira asusurutsa ababyeyi be.

Gukurira muri uwo mwuka byatumye ari yo mpano avomerera kugeza n'uyu munsi, ku buryo avuga ko ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu kuba uwo ari we uyu munsi.

Yavuze ko yakunze urwenya akiri muto biturutse kubyo yarebaga kuri televiziyo birimo nka 'Tom and Jelly' , bituma imikino myinshi yarebaga ayifata mu mutwe.

Ati 'Nakundaga kumviriza cyane ahantu abantu bavuga ikintu nkahita nyumva, iyo nkuru nkahita nyijyana ari iyanjye. Bitangira ufata iby'abandi bikazarangira. Ni cyo navuga ko cyabinsunikiyemo, ni filime twagiye tureba cyane ziganisha ku gusetsa noneho ugasanga tunazireba ahantu henshi.'

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, avuga ko buri kintu cyose yabonaga cyaba ari kuri Televiziyo mu biganiro n'abandi yacyubakiragaho inkuru igihe kirekire, bigatuma yisanzura kuvugira imbere y'abantu no guhimba ibye.

Regis avuga ko impano ye yakomejwe no kuba ababyeyi be baremeraga akabasusurutsa mu bihe bitandukanye, 'n'ubwo nabaga nsubiramo zimwe mu nkuru'.

Ati 'Uruhare ababyeyi bagize ni ukwemera nkababeshya bagaseka. Abafana ba mbere burya nagize ni ababyeyi, kuko ntawigeze ambwira ngo jya muri iki.'

'Ahubwo bafataga umwanya bakumva 'project' zanjye bagaseka, noneho bakambwira ngo iyi utubwiye wari wayitubwiye ejobundi ni uko wabyibagiwe uhimbe indi…'

KANDA HANO UREBE REGIS YAKINNYE ARI UMWANA

">

Regis avuga ko imyaka ibiri ishize ari bwo abantu bamumenye cyane, ariko ngo ni umusaruro w'imyaka irindwi ishize agerageza kwagura impano ye.

Ati 'Umuntu yavuga ko biturutse ku gihe byamaze, kuko maze imyaka isaga irindwi ndi muri uru rugendo kandi nkora by'umwuga. Noneho ubwo ni irindwi mbazemo n'iyabanje, ubwo ibiri iri muri iki gihe cya Covid-19.'

Avuga kandi ko binashyigikirwa no kuba mu gihe cya Covid-19 barabonye umwanya wo guhimba.

Akomeza ati 'Mu gihe cya Coronavirus twari dufite igihe cyo kwicara umuntu agategura, ugategura ikintu uvuga uti nta kandi (kazi) mfite ariko mu gihe cya Covid-19 washakaga uburyo wakora akazi ko mu rugo cyane. Covid-19 rero iri mu byatumye umuntu amenyekana, kuko twari dufite umwanya uhagije. Ni ugutegura niryo banga.'

Uyu musore akunze kwigaragaza nk'umuntu ufite amahane, akigaragaza nk'umusirikare ku buryo uba ubona ko ateye ubwoba. Avuga ko ibyo akina ari imbaraga z'umwanditsi no gukunda ibyo.

Avuga ko mu gihe amaze muri comedy yahuye n'imbogamizi zirimo no kutigaragaza cyane, bituma abantu batamwegera cyane. Ati 'Impamvu ibintu nkora bidakunda kuza cyane mu bantu, ni uko ntakunda kubimenyekanisha cyane.'

Ashingiye ku mibare y'abareba ibyo akora, avuga ko Abanyarwanda basigaye bashyigikira ibyo bakora ku buryo gusa biba ari ikibazo cy'igihe.

Seka Live, imbarutso yo kumenyekana kwe

Uyu musore ni umwe mu bazasusurutsa Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cya Seka Live, kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022 kuri M Hotel guhera saa kumi n'ebyiri.

Cyatumiwemo umunyarwenya Patrick Salvado, Rufendeke ndetse na Joshua. Kwinjira muri Seka ya Nyakanga 2022 ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.

Ni ku nshuro ya Gatanu Regis agiye kugaragara muri ibi bitaramo. Izindi nshuro zabanje yagaragayemo, hari mbere ya Covid-19.

Muri izo nshuro enye harimo imwe yari mu bari bari kuzamuka 'Seka Live Rising Stars', nyuma ajya mu banyarwenya bakuru.

Inshuro eshatu zindi yazikoze mu banyarwenya bakuru mu bitaramo yahuriyemo n'abarimo Eric Omondi, Chipukeezy, Kenny Blaq n'abandi.

Regis avuga ko Seka Live yabaye ikiraro cy'urugendo rwe gutera urwenya, kuko mu nshuro zose yatumiwemo yagiye akora uko ashoboye kugira ngo uko abantu bamubonye mu nshuro zabanje arusheho.

Ati 'Nariteguraga mu buryo bwo kuvuga ngo mfite inkuru, ariko ndaza kugerageza kuyivuga neza.'

Uyu musore avuga ko bwa mbere atumirwa muri ibi bitaramo, yahamagawe ahagana saa kumi ku munsi w'igitaramo asabwa kujya gususurutsa abantu.

Ati 'Ni uko ninjiyemo, ndakora abantu baraseka, barambwira bati n'ubutaha uzakoramo.'

Ubwo yinjiraga muri Seka Live yari kumwe n'abanyarwenya batanu, babiri baratsindwa basigara ari batatu, nyuma umwe avamo hasigara babiri.

Ku nshuro ya gatatu, Regis yatsinze mugenzi we asigara ari wenyine mu gitaramo yahuriyemo na Zaba Missed Call, Rusine na Fally Merci.

Ati 'Nta muntu ugerageza wari urimo, bari abantu bakomeye gusa.'

Uyu musore atekereza ko biturutse ku kuntu yitwaye kuri iyi nshuro ya gatatu, ari byo byamuhesheje amahirwe yo kongera gutumirwa muri Seka Live kuri iyi nshuro. 

Ati 'Kuko niho nigaragarije cyane. Kuko urumva najeho nta muntu ushaka kundeba bavuga bati naveho turebe abantu dusanzwe tuzi, ariko iminota nahawe nayikoresheje (cyane) ku rwego umuntu abona ko nafashe igihe nkategura ibintu nzahereza 'audience'. Rero ni cyo kintu navuga ko kimpesheje amahirwe yo kuza ubu ngubu, ntakindi.'

Regis yavuze ko Seka Live yamuciriye inzira ku bijyanye na 'stand up comedy', ari nayo 'mpamvu urwego rwiza nayikozemo byamfashije cyane no mu buzima busanzwe.'

Avuga ko ubumenyi yayikuyemo bunamufasha mu buryo yitwara muri filime, no kubasha kuvugira mu ruhame.


Inzozi ze!

Buri wese mu buzima agira inzozi n'ubwo kenshi Isi idashima ko azigeraho-Hari abandika intumbero zabo mu makayi, abandi bakabigumana ku mutima.

Regis avuga ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaragabanyije ibijyanye no gukina filime n'urwenya, ahubwo arashaka gushyira imbaraga mu gushaka uwo yafasha gutera ikirenge mu cye.

Ati 'Ntabwo nkunda gukina buriya, ahubwo nkunda kuba impande y'umukinnyi cyane. Mba numva nagira ubushobozi bwatuma ndema undi muntu nk'uko mbikora noneho akabikora neza birushijeho, kuko njyewe ntabwo uwo muntu mufite ukora ibintu uko mbyifuza.'

Regis avuga ko nta muntu afite wo kumushyigikira ngo abikore nk'uko abyifuza, ari nayo mpamvu yiyemeje gushaka ubushobozi buzatuma arema uwo ashaka.

Regis yavuze ko imbaraga yakoresheje mu bihe bitandukanye akuza impano, ari zo zamufashije kongera gutumirwa muri Seka Live 

Kuva mu myaka ibiri ishize, abakoresha urubuga rwa Youtube babonye amashusho y'urwenya rwa Regis…. Harimo nka 'Regis Skirts', Mwarimu Regis,... 

Igitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022 kuri M Hotel 

KANDA HANO UREBE URWENYA 'UMUSIRIKARE WISHE ARIHE' RWA REGIS

">

KANDA HANO UREBE MWARIMU REGIS 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119227/yatangiye-asusurutsa-ababyeyi-be-captain-regis-umunyarwenya-wabiciye-kuri-youtube-wazamuwe-119227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)