Yolo The Queen yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yolo The Queen, umunyarwandakazi umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n'imiterere y'umubiri we irangaza benshi, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka.

Uyu mukobwa ukunze kuganira n'abamukurikira bakamubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza, kuri iyi nshuro yatunguranye avuga ko atazashaka umugabo.

Umwe mu bakunzi be yamubajije niba yemeranya n'abafata gushaka umugabo nk'intego za buri mukobwa.

Yagize ati "Ese wemeranya n'abafata gushaka umugabo nk'intego za buri mukobwa?"

Yolo The Queen mu kumusubiza yagize ati "byagorana gusubiza iki kibazo kuko nta we nzashaka."

Muri ibi bibazo uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu bintu ashima Imana ari uko yamurinze agakungu k'i Kigali.

Ubwo aheruka kuganira n'abakunzi be, yari yahishuye ko hari umusore urimo kwita ku mutima we, kuri iyi nshuro yaje kubitera utwatsi avuga ko ubu ari wenyine.

Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 bitewe n'amafoto ye agaragaza imiterere ye cyane cyane ikibuno cye kirangaza benshi yashyiraga kuri Instagram, ni umukobwa wavugishije benshi kugeza no ku muhanzi wo muri Amerika, Drake aho hagiye hajya hanze ubutumwa bwe yandikirana na Yolo The Queen.

Bimwe mu byo yabajijwe
Yolo The Queen yavuze ko nta mugabo azashaka
Imiterere ye irangaza benshi barimo na Drake
Yolo The Queen aheruka gutangaza ko akiri isugi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yolo-the-queen-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-nta-mugabo-azashaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)