Zahabu yo mu Burusiya yahawe akato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

bImwe mu bihugu by'U Burayi n'Amerika bikomeje umugambi wabyo wo gufatira ibihano bikaze igihugu cy'u Burusiya nyuma y'uko icyo gihugu giteye icya Ukraine, magingo zahabu yo mu burisiya yahawe akato.

Kuri ubu, Zahabu y'iki gihugu byitezwe ko igomba gukurwa ku isoko mu rwego rwo gukomeza guhana Uburusiya bwanze gushyira intwaro hasi kugeza uyu munsi.

Ibihugu bikize ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na bimwe mu bihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi n'itsinda rya G7, barimo kwigira hamwe uburyo bwo gukumira Zahabu y'Uburusiya ku masoko mpuzamahanga akomeye.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko biteganyijwe ko umwanzuro kuri iki kibazo umenyekana muri iki cyumweru.

Igitekerezo cyo gukura Zahabu y'Uburusiya ku isoko bwa mbere cyatanzwe mu nama y'ibihugu 7 bikize ku isi iheruka kubera i Bavaria mu Budage mu kwezi gushize. Iyo nama yari yitabiriwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Canada, n'Ubuyapani.

Zahabu y'Uburusiya igiye gukumirwa ku isoko, ni Zahabu yacukuwe nyuma y'itariki 24 Gashyantare 2022 ikaba itaragera ku isoko.

Ibihugu byiganjemo iby'i Burayi bikumiriye Zahabu y'Uburusiya mu rwego rwo guca intege amakompanyi y'ubucukuzi yo mu Burusiya, abaherwe ndetse n'amabanki yo muri iki gihugu.

russia gold

U Burusiya ni igihugu kiri ku mwanya wa 2 ku isi mu gucukura Zahabu nyinshi ku isi no kuyohereza hanze.

Muri 2021 bwacukuye Zahabu ibarirwa muri toni 314, ifite agaciro ka Miliyari 15 z'amadolari y'Amerika.

Ibindi bihugu biza hafi mu gucukura Zahabu nyinshi ku isi, hazamo Ubushinwa na Australia. Nubwo ibihugu byiganjemo iby'i Burayi bishaka gukumira Zahabu y'Uburusiya, umuryango  uteza imbere ubucuruzi bwa Zahabu ku isi  'The World Gold Council', wamaganiye kuri iki cyemezo, uvuga ko ibi bisa nko kwikirigita ugaseka kuko Zahabu y'Uburusiya icyenewe cyane ku isoko mpuzamahanga kuko kugeza ubu iki gihugu cyari kitarahaza isoko kiza mu bicukura nyinshi.

Inzobere mu bukungu zivuga ko mu gihe Zahabu y'Uburusiya yaba ihagaritswe ku isoko, ibiciro by'ibikomoka kuri Zahabu byigajemo imitako mu isi, byahenda cyane kandi n'ubundi byari bisanzwe byihagazeho.

Yanditswe na Uwizeye C.

 

 

 

 

The post Zahabu yo mu Burusiya yahawe akato appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/07/19/zahabu-yo-mu-burusiya-yahawe-akato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)