Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga umuryango wiswe 'Rwanda my home country- protect the brand' mu cyumweru gishize.
Uyu muryango washinzwe n'abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu gihugu, ufite intego yo kurinda ndetse no gusigasira izina ryiza u Rwanda rufite binyuze mu kurumenyekanisha ku banyarwanda n'abanyamahanga batarufiteho amakuru ahagije cyangwa se banayafite ariko afutamye.
Umuyobozi w'uyu muryango Nsengiyumva Rutsobe, yavuze ko nk'abanyarwanda baba mu mahanga ahabera ibikorwa byinshi bigamije gusebya no guharabika igihugu, bagiye na bo gutanga umusanzu wabo mu kuvuguruza ndetse no guhangana n'abakora ibyo bikorwa.
Rutsobe avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ishema ndetse akaba ari n'ikirango kibaranga nk'abanyarwanda.
Akomeza avuga ko bo bagiye kurwanira icyo kirango bagahangana n'abashaka kugisiga icyasha.
Rutsobe kandi avuga ko uyu muryango uzaba ushingiye mbere na mbere ku gukunda igihugu ndetse udakorera inyungu bityo umuntu wese ubishaka azawujyamo ariko adategereje inyungu ahubwo ari ugutanga umusanzu mu kurinda no gusigasira ishusho y'u Rwanda.
Marie Neige uri mu batangije uyu muryango asanga bikwiye ko abanyarwanda baba mu mahanga nabo bahaguruka bagahangana n'abakwirakwiza amakuru y'ibihuha ku Rwanda ndetse n'abarusebya.
Avuga ko uyu muryango uzatanga umurongo mwiza ku bifuza gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'abashaka kwangiza isura y'u Rwanda mu mahanga.
Masamba Intore uri mu bashinze uyu muryango, avuga ko ubu u Rwanda rufite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Hanze hari abantu bashinze amatorero yamaramaje atagira ikindi akora uretse kwanga u Rwanda no kurwangiza'.
Akomeza avuga ko uyu muryango washinzwe kugira ngo uhuze abantu bose baganire u Rwanda ndetse barwamamaze.