Abarimu bifuza guhindura ibigo bamenyeshejwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'igihugu cy'Uburezi REB cyamenyesheje abarimu bose ko igihe cyo gusabira kwimurwa kizatangira tariki 17 Kanama 2022, aho hazakoreshwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwitwa TMIS. Mu itangazo ryanyujijwe kuri Tweet ya Rwanda Education Board (REB), rivuga ko abarimu bose bifuza kwimuka bazatangira kubisaba tariki 17 Kanama 2022. Iri tangazo riragira riti

'REB iramenyesha abarimu bifuza gusaba 'mutation' ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 uburyo bw'ikoranabuhanga (TMIS) buzaba bufunguye kugira ngo batangire basabe. Amabwiriza arambuye ajyanye n'iki gikorwa muzayamenyeshwa ku wa 2 tariki ya 16 Kanama 2022.

Ubusanzwe abarimu basaba kwimurwa ni abarezi batuye kure y'ikigo bigishaho, cyangwa abandi bafite impamvu zumvikana. Mbere y'uko hatekerezwa ku buryo bw'ikoranabuhanga, abarezi bakoreshaga uburyo bw'inyandiko yagezwaga ku biro by'Akarere.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119958/abarimu-bifuza-guhindura-ibigo-bamenyeshejwe-igihe-uburyo-bwikoranabuhanga-tmis-buzatangir-119958.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)