Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo muri Africa y'Epfo asezeye bwa nyuma kuri Nkusi Thomas wamamaye nka 'Yanga' mbere y'uko azanwa mu Rwanda.
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Johannesburg witabiriwe n'abantu batandukanye barimo inshuti ze zo muri Africa y'Epfo, abasanzwe bakorana n'umugore wa Yanga aho muri Africa y'Epfo dore ko ariho we atuye n'abana ndetse n'abandi Banyarwanda batandukanye baba muri iki gihugu.
Kuri gahunda yatangajwe n'umuryango w'uyu mugabo witabye Imana azize uburwayi, nyuma yo kumusezeraho aha yapfiriye umubiri we urahita wohererezwa i Kigali ukazahagera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n'umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye.
Kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa mu cyubahiro.
Yanga witabye Imana ku myaka 42 y'amavuko, yari yaragiye muri Afurika y'Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n'uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.