Aho twifuza ntiturahagera- Guverineri Kayitesi ku mikoranire y'amadini na Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2022, mu birori byo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 30 Diyoseze ya Shyogwe y'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda (EAR) imaze ishinzwe, yanahuriranye na Yubile y'imyaka 25 Musenyeri Dr. Kalimba Jered amaze ari umwepisikopi wayo.

Guverineri Kayitesi yashimye umuhate wa EAR mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, ashimangira ko ivugabutumwa ikora ritaba iryo mu magambo gusa ko ahubwa ibikorwa byayo byigaragaza.

Yagize ati 'Ivugabutumwa ryanyu ni iry'ibikorwa, si iry'amagambo. Dufatanya byinshi mu gufasha Umunyarwanda gutera imbere no kugira imibereho myiza, yaba mu isanamitima, mu kubungabunga ubumwe n'ubwiyunge, mu burezi, ubuvuzi n'ibindi bikorwa byinshi tubashimira kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo byaguke.'

Yavuze ko ivugabutumwa nyaryo ari irishingira ku muryango, cyane ko igihugu gishingiye ku muryango, ndetse n'iterambere ryose rikaba rishingira ku muryango.

Yakomeje ati 'Ni yo mpamvu tutubatse itorero rizima, ntabwo twategereza kuzagira umuryango muzima cyangwa se igihugu kizima. Nitugira umuryango muzima tuzaba umusemburo mwiza w'impinduka aho dutuye no kubatureba.'

Mu butumwa bwe, yavuze ko Leta yifuza ko imyitwarire iranga umukirisitu mu rusengero, ari nayo yakomeza kugendana na yo mu mudugudu aho atuye.

Guverineri Kayitesi yavuze ko ubufatanye bwa Leta n'amatorero buhari ariko urugendo rukomeje kuko aho igihugu cyifuza kugera kitarahagera.

Yagize ati 'Hari intambwe nini yatewe kandi ubona dufatanya neza muri gahunda nyinshi za Leta, mu nkingi za guverinoma, yaba imiyoborere myiza n'ubutabera, yaba imibereho myiza ndetse n'ubukungu turafatanya, gusa aho twifuza kugera ntabwo turahagera.'

Umwepisikopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani mu Rwanda, Rev. Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko mu mirongo migari y'iri torero, harimo no gukorana n'inzego za Leta, mu kwita ku muturage ari na we wa mukirisitu w'itorero.

Yagize ati 'Turi kwiga uburyo bwo gukorana n'inzego z'igihugu cyacu, kugira ngo twite ku muturage ari we wa mukirisitu wacu. Ni umuntu umwe tureba twese, si benshi. Tugomba kuvuga ubutumwa buhindura imyumvire, bugahindura imitima, bugakura abantu mu byaha, dushishikariza abantu kwita ku bana bakiri bato, urubyiruko rukitabwaho, tukita ku muryango kugira ngo tugire umuryango mwiza uhesha Imana icyubahiro.'

Yavuze ko Itorero rya EAR ryafashe gahunda yo gufatanya na Leta mu buvuzi, uburezi mu ivugabutumwa rihindura, gukura mu bukene abaturanye n'ibindi bikorwa byinshi bizamura umuturage ariwe mukirisitu.

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Shyogwe, Mgr. Dr. Jered Kalimba, wanagize Yubile y'imyaka 25 ayiyobora, yashimangiye ko mu yindi myaka 30 iri imbere bazaba barageze kuri byinshi bihambaye, birimo no kubaka umuryango utajegajega.

Yagize ati 'Mu yindi myaka 30 ni ugukomeza ibyo twatangiye kuko bifite umusingi ukomeye cyane. Twifuza ko amashuri y'imyuga ari muri diyosezi yacu agira intambwe ihagije, ibikoresho bihagije na buri mwana w'Umunyarwanda uzahaza azahavane ubumenyi buhagije. Kaminuza yacu iri mu Karere ka Nyanza na yo turashaka kuyishyira ku rwego ruhanitse. Ikindi dushaka gushyiramo imbaraga nyinshi ni ukubaka umuryango ukomeye cyane ndetse unahesha Imana icyubahiro.'

Diyosezi ya Shyogwe ihuje uturere tune two mu Ntara y'Amajyepfo, aritwo Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza. Ifite icyicaro mu Karere ka Muhanga. Ibikorwa byayo bikora mu ngeri zitandukanye z'ubuzima binyuze mu mashuri, amavuriro n'ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-twifuza-ntiturahagera-guverineri-kayitesi-ku-mikoranire-y-amadini-na-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)