Uyu muyobozi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, nyuma y'umuhango wo gushyingura Buravan mu irimbi rya Rusororo.
Buravan yaherekejwe n'abantu amagana barimo inshuti ze, abahanzi, umuryango we, abanyamadini, aba ambasaderi n'abandi.
Twahirwa yavuze ko bitoroshye kugira icyo uvuga mu muhango nk'uyu, ariko ijambo ryiza ni ukubwira buri wese gukomera mu bihe nk'ibi bitorohera umutima kubyakira.
Yisunze amwe mu magambo yavuzwe n'umubyeyi wa Buravan, Michael Burabyo yavugiye mu mugoroba wo gusezera Buravan wabereye muri Camp Kigali, Twahirwa yashimangiye ko Buravan ari umunyamuziki wabayeho ubuzima butamenywa na buri wese.
Avuga ko kuba abantu ibihumbi n'ibihumbi bahuriye mu muhango wo kumuhekereza, bigaragaza ibikorwa byamuranze no kugisha inama.
Twahirwa yavuze ko nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ari abahamya b'uko 'Buravan yari ahagaze neza mu ndangagaciro twigisha buri munsi'.
Yungamo ati 'Impamvu mubona twicaye hano twese, impamvu mubona igihugu cyose cyahagaze, ni umuhanzi w'imyaka 27.'
Uyu muyobozi yavuze ko yasubije amaso inyuma, yongera kujya muri telefoni ye areba neza ubutumwa yandikiranaga na Buravan bifashishije urubuga rwa Whatsapp.
Yatanze urugero avuga ko muri Gashyantare 2021, yakiriye telefoni ya Buravan amusaba kumuha umwanya bakaganira, bemeranya isaha hanyuma bahurira kuri Milles Collines mu Mujyi wa Kigali.
Twahirwa yavuze ko buri wese yatungurwa no kumva icyo Buravan yamushakiraga, ku buryo n'uyu munsi iyo abitekerejeho bimurenga.
Yavuze ko abahanzi bose baramutse bagenjeje nka Buravan nta muntu wakongera kugira icyo abashinja.
Yakomeje avuga ko mbere y'uko ahura na Buravan yari yamwandikiye amubaza niba yabonye 'Dread' yashyizeho, amubaza niba ntacyo bitwaye.
Ati 'Yabanje (yarabanje) aranyandikira ngo 'dread' zanjye wazibonye? Urazivugaho iki? Kandi ntumbeshye duhure tuganire. Tujya kuri Milles Collines kuganira nk'umuhanzi ufite 'dread'.'
'Ni ukuvuga ngo yavuze (yaravuze) ati Bwana Muyobozi w'umuco ninkora 'dread' bikagaragara nabi, reka mbanze mbazeâ¦ndamubwira nti urasa neza bitarabaho. Ashyiraho 'dread' yumva atababaje igihugu. Mwumve icyo kintu⦠Niko byagenze.'
Twahirwa yavuze ko Buravan yamenye gukora inganzo avomye mu murage, avomye mu muco, agendera mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda, kandi bimugira umuhanzi w'indashyikirwa mu muziki mu gihe cy'imyaka isatira umunani yari amaze mu muziki.
Yavuze ko Buravan yari umuhanzi wemye, umusore mwiza wumutse, byamufashije kuzenguruka Isi yose. Ndetse ko ubwo yegukanaga Prix Découvertes RFI 2018, abantu bose yagiye amuhuza nabo bacyeje ubuhange bwe n'imibanire ye n'abandi.
Twahirwa yasabye abahanzi bagenzi be gukora bakurikije indangagaciro z'u Rwanda, nk'uko Buravan yabigenje.
Ati 'Bahanzi ushobora gukora wambaye neza, ushobora kuba uri ku mbuga nkoranyambaga zose zishoboka, ushobora kuba abantu bakureba benshi ariko icyo uri cyose mukore mukurikije indangagaciro z'u Rwanda nk'uko Buravan yabikoze. Ndabibasabye, ndabinginze, mukore nka Buravan.'
Yavuze ko Buravan w'imyaka 27 y'amavuko asize indirimbo zubakiye ku muco, wabibona mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ze, uburyo yakoraga amashusho y'indirimbo n'ibindi bitandukanye, asaba abahanzi kumwigiraho mu rugendo rwe rw'umuziki.Â
Aimable Twahirwa yavuze ko Buravan yanze gutatira indangagaciro z'u Rwanda, amubaza niba gusuka 'dread' ari ukwica umuco
Mu rusengero rwa EAR Remera niho habereye amasengesho yo gusabira BuravanÂ
Byari amarira n'agahinda mu gusezeraho bwa nyuma umuririmbyi BuravanÂ
Umuhanzi Juno KizigenzaÂ
Amagana y'abantu barimo abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime, inshuti ze n'abandi baramuherekeje
Umuhanzi Andy Bumuntu n'umuraperikazi CineyÂ
Ange Tricia Niyonshuti [Umugore wa Tom Close] na Butera Knowless [Umugore wa Ishimwe Karake Clement]
Umuryango we wagarutse ku buzima bwe, ubumuntu bwamurenze, ubusabane n'ibindiÂ
Umuhazi Nel Ngabo ari kumwe na Igor Mabano uri imbere yeÂ
Junior Giti uzwi mu basobanura filime mu RwandaÂ
Ababyeyi ba Buravan bamusezeyeho