Akeneye gufashwa kwiga: Ibyihariye kuri Uwababyeyi wanyuze benshi mu muvugo utaka Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kanama 2022, ubwo yavugiraga umuvugo Perezida Kagame wari wasuye Akarere ka Nyamasheke.

Ni Umuvugo wuje ubuhanga yise 'Mfura ifubitse u Rwanda', urata ibigwi by'Umukuru w'Igihugu aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye'.

Nyuma y'umuvugo we, Perezida Kagame yashimiye umusizi Uwababyeyi Viviane, amukora mu ntoki, undi na we amushyikiriza umuvugo yamuhimbiye.

Si ubwa mbere Uwababyeyi ahimbiye Umuvugo Perezida Kagame kuko no mu 2015 ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko byarabaye maze Umukuru w'Igihugu aramuhamagara aramuhobera.

â€"  Ni umwana ufite inganzo

Uwababyeyi Viviane yavukiye mu Mudugudu wa Bizinga mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo. Ni umwana wa gatanu mu muryango wabo.

Yize mu Ishuri ribanza rya Tyazo anahakomereza Icyiciro rusange mu gihe amashuri yisumbuye yayize mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe. Kuri ubu yatangiye Kaminuza muri East African University aho yiga Amahoteli n'Ubukerarugendo.

Yabwiye IGIHE ko akiri muto yiyumvagamo inganzo yo kuvuga imivugo ku buryo ubwo habaga amarushanwa batoranya uzahimba akanavugira umuvugo Perezida Kagame mu 2015 ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamasheke, yahize abandi.

Ati 'Perezida twahuye bwa mbere mu 2015 natoranyijwe mu baza kumwakira mu buryo bwo kuvuga umuvugo. Wari umunsi udasanzwe kuri njyewe.'

Yanejejwe no kuvuga umuvugo yise 'Ntawe nkawe' utaka ibigwi bya Perezida Kagame ugashimisha Umukuru w'Igihugu akamuhamagara akamushimira.

Ati 'Narawuvuze arawishimira arampamagara ndamuhobera ndawumushyikiriza ankora mu kiganza arambwira ngo 'komereza aho' biranezeza cyane.'

Ijambo Perezida Kagame yamubwiye yumvise rimwubatse yiyemeza kuzakora ibishoboka byose ngo atere imbere mu nganzo no mu bundi buzima busanzwe.

Ati 'Byanteye kumva ko ngomba gukora cyane ku buryo nzongera guhura na we naresheje imihigo hari ibindi maze kugeraho.'

â€"  Yongeye guhura na Perezida Kagame

Uwababyeyi avuga ko yishimiye kongera guhura n'Umukuru w'Igihugu akamuvugira umuvugo utaka ibigwi bye kandi akawishimira.

Nyuma yo kuvuga uwo muvugo, Umukuru w'Igihugu yongeye kumuhamagara aramushimira maze na we amushyikiriza uwo muvugo.

Ati 'Ni umuvugo ukubiyemo ibigwi bye, ibikorwa bye; numvaga ari bwo buryo bwiza mfite bwo kumubwira uburyo ibyo adukorera bitubera umusingi wo gutera imbere kandi tukaba twariyemeje gufatanya na we guteza imbere igihugu cyacu.'

Uwo muvugo we urata ibigwi bya Perezida Kagame ariko utanga n'ubutumwa ku Banyarwanda bose ubakangurira gukunda igihugu cyabo no kugikorera.

Yavuze ko ubwo Umukuru w'Igihugu yamushimiraga yamubwiye ngo 'Komereza aho' ijambo nanone ryamwongereye imbaraga yumva imbere he ari heza.

Ati 'Icya mbere ntahanye ni ishema, icya kabiri ni ibyishimo, icya gatatu ntahanye umukoro wo gukora cyane ngo ntere intambwe ijya mbere.'

â€"  Agorwa no kwiga kubera ubukene

Uwababyeyi Viviane yabwiye IGIHE ko yavukiye mu muryango ukennye ku buryo bimugiraho ingaruka zo kwiga kuko atabona amafaranga y'ishuri n'ibikoresho ku buryo bworoshye.

Uyu mukobwa uganira mu ijwi rituje yavuze ko bamwe mu bavandimwe be nabo bagerageje kwiga ariko bagacikiriza amashuri kubera ko ababyeyi bagiye babura ubushobozi.

Ati 'Mu by'ukuri imyigire yanjye ntabwo yoroshye, biragoranye. Ni n'ikintu mba numva ngize amahirwe yo kuganira n'Umukuru w'Igihugu namusaba ko bamfasha mu bijyanye n'imyigire yanjye kuko ababyeyi banjye ni abantu batunzwe n'ubuhinzi buciriritse. Nta handi hantu bafite bakura ku buryo kubona amafaranga y'ishuri n'ibindi bikenewe biba bitoroshye.'

Umunyamakuru yamubajije niba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nta kintu bumufasha mu myigire ye cyangwa mu buzima busanzwe, asubiza ko ntacyo.

Ati 'Ngiye mbona ubundi bufasha butari ubwo gutumirwa gusa […] gutanga umusanzu ni byiza ariko nanjye mba nkeneye ibintu binyubaka mu buzima busanzwe. Aho nakura wenda inganzo ariko n'ibindi bimfasha mu buzima busanzwe bwa buri munsi biba bikenewe nkabasha kwiga.'

Mu byo ashimira Umukuru w'Igihugu yagejeje ku Rwanda no mu gace atuyemo by'umwihariko, harimo umutekano usesesuye; guha abagore uburenganzira n'ijambo; kurwanya ihohoterwa; uburezi budaheza; ibikorwaremezo birimo amazi meza, amashanyarazi n'imihanda; gukemura ibibazo by'abaturage n'ibindi.

Indi nkuru wasoma ku ruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke: Perezida Kagame yasuye Nyamasheke; abaturage bitwaje ibisabo, ibiseke n'inkongoro mu kumwakira (Amafoto na Video)

Uwababyeyi Vivianne yatuye Perezida Kagame umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda'
Uwababyeyi Vivianne yashyikirije Umukuru w'Igihugu umuvugo yamuhimbiye
Uwababyeyi yatangiye gusiga akiri muto ku buryo ari inshuro ya kabiri akoze mu ntoki za Perezida Kagame
Umukuru w'Igihugu yashimiye Uwababyeyi ku muvugo we wuje ubuhanga
Mu 2015 ubwo Uwababyeyi Viviane yavugiraga umuvugo Perezida Kagame i Nyamasheke
Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Uwababyeyi ubwo yari amaze kumuvugira umuvugo utaka ibigwi bye
Uwababyeyi Viviane yabwiye IGIHE ko akiri muto yiyumvisemo inganzo yo kuvuga imivugo

[email protected]

AMAFOTO: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akeneye-gufashwa-kwiga-ibyihariye-kuri-uwababyeyi-wanyuze-benshi-mu-muvugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)