AKUMIRO i Nyamasheke : Baratabariza Umuturage ugiye KWICWA N'Inzara Ubuyobozi Burebera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yitwa Nasson Bagirishya.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo agize amahirwe( nayo adakunze kuboneka kenshi), abona icyo kurya gito kandi nabwo rimwe ku munsi.

Yabwiye bagenzi bacu bo kuri Realrwanda.com ko hagize uwasoma ibye akumva yagira umutima wo gutabara, yamufasha kugira ngo atazashiramo umwuka azize kubura icyo arya kandi hari Abanyarwanda basangiye igihugu kandi bafite umutima wo gufasha.

Arifuza uwamufasha gusunika iminsi kuko ngo ubuzima bwe buri mu marembera.

Abaturanyi be barimo uwitwa Marcel Higiro bavuga ko Bagirishya ari mu buzima bubi kuko yibana mu nzu wenyine.

Ati : ' Twibaza uko ikibazo cya Nasson cyakemuka bikatuyobera, natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho.Tugasaba inzego za Leta iza matorero ko bagoboka uyu mugabo dore ko bavuga ko Imana yigaragariza muri bene bariya badafite kivugira.'

Atuye mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

Afite impungenge ko uriya mugabo ashobora kuziyahura kubera ko ubuzima bwamubihiye.

Undi witwa Marguerite Uzabakiriho nawe aturanye na Nasson.

Asaba abantu bakunda Imana ko bagombye gufasha uriya musaza kuko nawe ari ikiremwa cy'Imana.

Ati : ' Gusenga kwa mbere ari ugufasha abatishoboye, indembe n'abari mu bibazo bikomeye.'

Avuga ko iyo Bagirishya abonye umwumbati munini, ari wo ashunaho kugira ngo igifu kidasya ubusa.

Bagenzi bacu banditse iyi nkuru bavuga ko babajije Umukuru w'Umudugudu wa Nyagacaca icyo bateganyiriza uriya mugabo avuga ko ntacyo yavuga atabiherewe uburenganzira na Gitifu w'Akagari.

Ngo na Gitifu bamuhamagaye yumvise ko ari abanyamakuru ahita akupa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Madamu Mukamasabo Appolonie ntiyitabye telefoni ya bagenzi bacu ndetse n'ubutumwa bugufi bamwoherereje ntiyabusubije.

Ivomo:Taarifa



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-i-Nyamasheke-Baratabariza-Umuturage-ugiye-KWICWA-N-Inzara-Ubuyobozi-Burebera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)