Amakuru ku mitere y'imishahara mishya y'abarimu n'abayobozi b'amashuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by'umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by'umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Minisiteri y'Uburezi yasobanuye ko iyi nyongera ari ku mushahara mwarimu atahana atari ku mushahara mbumbe. Bivuze hakurwamo ibindi byose noneho hagashyiraho ijanisha runaka Leta yongereye ku mushahara.

Iyi nyongera kandi yabariwe ku mwarimu utangiye akazi, bivuze ngo nk'utangiye afite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko leta yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kongerera ubushobozi mwarimu kugira ngo na we atange umusaruro ukenewe.

Ati 'Turashaka kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi kandi butangwa na mwarimu, kuba twahera kuri mwarimu bivuze ko azatanga umusaruro byisumbuyeho.'

Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw hiyongeraho 70.195 (40%) bivuze ko azajya ahembwa 246.384 Frw.

Ku bijyane n'imishahara y'abayobozi b'amashuri, Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n'ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%.

Umuyobozi w'ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n'ushinzwe Imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y'imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n'abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%).

Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%). Uhemberwa impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

Inguzanyo iziyongera

Uretse kuba Guverinoma y'u Rwanda yongereye umushahara ku barimu ariko yanongereye miliyari 5 Frw mu Kigega Umwalimu SACCO nk'inkunga igamije gufasha mwarimu kurushaho kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu mibereho myiza.

Umuyobozi wa Koperative y'Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu bimuha amahirwe ku nguzanyo nini izamufasha kwiteza imbere.

Ati 'Dufatiye ku mwarimu wahembwaga 57,000 Frw by'ifatizo, inguzanyo y'ubwubatsi yashoboraga kubona yishyurwa mu myaka 12 ku nyungu ya 11% yari 2,300,000 Frw ariko uyu munsi umushahara we wiyongereyeho 88% ku buryo ya nguzanyo y'ubwubatsi tuyimuhaye noneho yabona 4,500,000 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 2,200,000 Frw.'

Hashize imyaka itatu abarimu bongererwa 10% ku mushahara. Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko na yo ari muri aya yose yongereweho, aho hafashwe umwanzuro wo kuyongereraho rimwe kugira ngo bihe mwarimu ubushobozi bwo gufata inguzanyo no kwiteza imbere.

Ibi kandi bizanagira ingaruka nziza ku mafaranga y'ishuri ababyeyi basabwaga kwishyura hagamijwe kuzamura mwarimu.

Dr Uwamariya yavuze ko mbere y'uko umwaka w'amashuri utangira hazatangazwa amabwiriza ajyanye n'imitangire y'amafaranga y'ishuri mu mashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

Uretse abarimu, iyi nkuru yo kongererwa umushahara iri mu zagarutsweho cyane na benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari cyemezo cyiza kandi gikwiye cyane ko ibintu byahindutse ku masoko bitewe n'uko ibiciro byiyongereye.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-ku-mitere-y-imishahara-mishya-y-abarimu-n-abayobozi-b-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)