Amavubi yaguye miswi na Wallia Ibex ya Ethiop... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y' u Rwanda yaserukiye kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho yakiriwe na Ethiopia idakinira iwayo kubera kutagira stade yemewe n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa.

Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y'i Kigali, Amavubi y' u Rwanda yari yubatse ku buryo abasha kugarira nta nkomyi, bisa n'aho umutoza Carlos Ferrer yari agambiriye cyane kurinda izamu kurusha gusatira.

Mu minota ya mbere y'umukino, Ethiopia yihariye umupira ku rwego rwo hejuru, aho ahanini wakinwaga n'abo hagati ba Wallia Ibex bayobowe na Git Kinean.

Bishira Latif, Niyigena Clement na Ndayishimiye Thierry bari mu bwugarizi bw'ikipe y' u Rwanda bakinaga bitonze ariko badahagarara kuko buri kanya basabwa gukiza izamu kandi badakora amakosa.


Ruboneka Bosco agerageze gutambutsa umupira

Ethiopia yabashije kwinjirana umupira mu rubuga rw'amahina inshuro nyinshi, ariko abasore b'Amavubi bahagarara neza kugeza igice cya mbere kirangiye hatabonetse uburyo bukanganye bw'igitego.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeje akagufu mu kibuga hagati, atangira guhana neza umupira, byanatumye Ethiopia igabanya igitutu ku izamu ry' u Rwanda ndetse n'uburyo bwayo bwo kwinjira mu rubuga rw'amahina buragabanuka.

Ku munota wa 55' ikipe y' u Rwanda yabonye uburyo bukomeye bw'igitego, ubwo umupira wari uvuya mu bakina hagati, usanga Muhozi Fred wawucunze neza, awuha Tuyisenge Jacques wateye ishoti rikomeye rikagarurwa n'igiti cy'izamu.

Mu minota 30 ya nyuma y'umukino, amakipe yombi yasatiraga ku buryo bungana, nubwo Ethiopia yihariraga uburyo bwo kugumana umupira, nubwo bitigeze bitanga igitego na kimwe mu mukino.

Umukino wo kwishyura uteganijwe ku ya 3 Nzeri, aho uzabera kuri Stade ya Huye mu majyepfo y' u Rwanda, ukazasiga hamenyekanye ikipe izerekeza mu mikino ya nyuma ya CHAN2023 hagati ya Ethiopia n' u Rwanda.


Amavubi yabanje mu kibuga: Ntwari Fiacre (GK), Bishira Latif, Niyigena Clement, Ndayishimiye Thierry, Niyomugabo Claude, Serumogo Ally, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Bertrand



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120346/amavubi-yaguye-miswi-na-wallia-ibex-ya-ethiopia-120346.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)