Bamuhaga ingurane ya telefoni! Kenny Sol yavu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasohoye iyi baruwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, nyuma y'ibyiriwe bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yimwe inzoga ya 'Hennesy' kandi byari mu masezerano, bituma ataririmba.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Kenny Sol yemeranyije n'abateguye iki gitaramo Miliyoni 2 Frw kugira ngo aririmbe. Cyo kimwe n'abandi basezeranyijwe ko amafaranga bazayahabwa ku munsi w'igitaramo.

Uyu muhanzi yageze kuri BK Arena asaba ko amafaranga ayahabwa, bamubwira ko bagiye kumuha sheki azabikuza mu gihe cy'iminsi 10 ategereza ko bayimuha araheba. Bamubwiraga ko ugomba gusinya kuri sheki adahari.

Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, harimo uwahawe ibihumbi 230 Frw, undi ahabwa ibihumbi 300 Frw, ubundi babona kuririmba. Kontaro yabo ivuga ko buri umwe agomba kwishyurwa Miliyoni 1 Frw.

Mu itangazo yageneye itangazamakuru, Kenny Sol yavuze ko yanditse iyi baruwa umutima we uremerewe nk'umuhanzi wiriye akimara kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi.

Avuga ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo agaruke kuri bimwe bisubiza inyuma umuziki w'u Rwanda.

Yatangiye avuga ko ibikorwa by'ubunyamwuga bucye biri mu myidagaduro, ari kimwe mu bituma uru rwego rudatera imbere. We avuga ko ari virus.

Uyu muhanzi yavuze ko mu Rwanda ari 'ho honyine utegura igitaramo yumva ko ari hejuru y'umuhanzi'. Avuga ko biteye isoni kubona utegura igitaramo agutumira kuririmba 'nk'aho ari impuhwe akugiriye'.

Ati "Muribeshya. Ntabwo mubidukorera ku bw'impuhwe. Ku rundi ruhande mukeneye abahanzi muri business zanyu."

Kenny avuga ko abahanzi barara ijoro n'amanywa bakora indirimbo, rimwe na rimwe bakabura ayo gukora amashusho yazo n'amafaranga yo kuzimenyekanisha.

Avuga ko hari abirengagiza ibi bagakoresha abahanzi mu nyungu zabo no kuzuza imifuko yabo.

Ati "Ntabwo mbavuga amazina ariko muriyizi." Yatanze urugero avuga ko tariki 25 Kamena 2021 yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment 'kuva icyo gihe sindishyurwa amafaranga yose'. Ati "Ubu bibaye amezi abiri."

Yabajije abashinzwe gahunda ya Visit Rwanda mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) niba bazi ibi. Hari amakuru avuga ko abahanzi baririmbye muri Chop Life nta n'umwe urishyurwa.

Uyu muhanzi yibajije kandi niba abategura ibitaramo n'abafatanyabikorwa bazi neza ibijyanye no kwita ku muhanzi mu gitaramo.

Yavuze ko atayobewe ko kuvuga ukuri bimuzanira abanzi (umwanzi) ariko hari byinshi biramira mu gihe kizaza. Yavuze ko intego ye ari ugukorera umuziki abakunzi be atari ugushimisha 'abantu batubaha akazi nkora'.

Kenny avuga ko ibi atari isomo yisangije kuko n'abandi bahanzi bagenzi be bibabaho. Avuga ko igihe ari iki cy'uko bashyira hamwe mu gutuma abategura ibitaramo bumva neza agaciro kabo harimo no gushyiraho imirongo ngenderwaho.

Avuga ko umuhanzi adakwiye gukoresha ijwi rye gusa aririmba ahubwo no guhindura sosiyete. Ati "Twese dukwiye kumva ko turi abanegihugu."

Uyu muhanzi yavuze ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 yari muri BK Arena yiteguye kuririmbira abakunzi be.

Avuga ko nta muntu ukwiye kumubeshyera ko atigeze agaragara muri iki gitaramo 'kuko mu bihe bitandukanye abahanzi bafashwe nk'abatagira ikinyabupfura' kenshi batitabira ibitaramo ku gihe cyagenwe.

We avuga ko rimwe na rimwe abategura ibitaramo ari bo bateze ibibazo. Yavuze ko yatengushywe n'uburyo umunyamakuru wa B&B FM, David Bayingana yitwaye imbere ye ubwo yamusabaga kujya ku rubyiniro akamubwira ati "Turirimbe cyangwa tubireke."

Avuga ko Bayingana yagerageje kubwira umujyanama we [wa Kenny Sol] ngo amwinginge ajye ku rubyiniro ingwate ibe telephone ye [Ya Bayingana] azayimusubize nibamara kumwishyura.

Kenny uzwi mu ndirimbo zirimo 'Say my name' avuga ko ibi byose byabaye ubwo bagerageza kubwira abateguye iki gitaramo kubahiriza ibyari mu masezerano.

Yavuze ko ijoro ryashize ryamuhaye ishusho ngari y'uko abategura ibitaramo bagamije kunyuzuza imitsi y'abahanzi.

Mu ibaruwa yahaye Hashtag yise #turambiweagasuzuguro, yavuzemo ko yayanditse kugira ngo The Ben nk'umuhanzi arebereraho amenye ukuri kw'ibyabaye. Abwira abafana be kutizera ibyo babona byose cyangwa basoma." 

Kenny Sol yatangaje ko ataririmbye mu gitaramo The Ben yatumiwemo kubera ko ibyari mu masezerano bitubahirijwe 

Kenny Sol yavuze ko amezi abaye abiri amafaranga yakoreye mu gitaramo 'Chop Life' cyateguwe na Intore Entertainment na emPawa Africa ya Mr Eazi atarayahabwa 

Kenny yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi bavuge ijwi rimwe, bamagane abategura ibi bitaramo banyunyuza imitsi yabo bakabatumira bababifata nk'impuhwe 

Kenny Sol yavuze azi neza ko kuba avuze ibi bimuzanira abanzi, ariko bizaramira ejo hazaza 

Uyu muhanzi yasoje itangazo rye avuga ko abahazi barambiwe gusuzugurwa n'abategura ibitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119794/bamuhaga-ingurane-ya-telefoni-kenny-sol-yavuye-imuzi-impamvu-ataririmbye-kwa-the-ben-ahish-119794.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)