Mu bigaragarira amaso Sandra Teta yari yakubiswe bikomeye kugeza aho no kureba bitari bigishobotse ahubwo hatangira kwibazwa impamvu yakubiswe bingana gutya, bamwe bakibaza bati 'Ese abantu bo bari he'?.
Ubuzima bwa Sandra mu bigaragara amaso ya buri umwe buri mu kangaratete dore ko kugeza ubu hasohotse andi mafoto ye afite ibikomere ndetse n'inkovu z'inkoni mu mugongo, akaba agaragara ahangayitse!.
Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone, abinyujije kuri konti ye ya instagram yashyize hanze andi mafoto agaragaza iyicarubozo, umuhanzi Weasel ahora akorera Sandra Teta babyaranye amusabira ubutabera.
Si ubwa mbere uyu mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza iyicarubozo Weasel akunda gukorera abagore, kuko n'umugore wa mbere Weasel yari afite ubwo yamukubitaga, uyu mugore nabwo yahagurutse akabishyira hanze.
Umubiri wose wa Teta wabaye ibikomere
Hari hashize iminsi ibiri Daniella avuze ko agomba kugira icyo avuga aho yagize ati 'Nabibonye, abantu benshi bari kunyoherereza amafoto bambaza icyo mbitekerezaho, nzababwira icyo ntekereza ninsubiza ubwenge ku gihe. Nize gufata ururimi rwanjye mu gihe ndakaye.'
Daniella yabinyujije kuri konti ye yerekanye andi mafoto yafashwe mu Ukuboza 2021, yerekana uko Teta Sandra yari yakorewe iyicarubozo na Weasel.
Sandra Teta ni uko aherutse kugirwa na Weasel
Nyuma y'ayo mafoto yagize ati: 'Aya ni amafoto ya Sandra mu Ukuboza, akeneye ubufasha bwose bushoboka. Akeneye ijwi ryacu kugira ngo yigarurire icyizere, mureke tumujye inyuma tumufashe muri uru rugendo. Bagore mwese nta gihe cyo gufasha mugenzi wanyu kitari iki, bamwe bakunze kuvuga ko bavugira abagore, igihe ni iki.'
Ku rundi ruhande ariko, Sandra Teta aherutse gusangiza abamukurikira ubutumwa bunyomoza abavuga ko yakubiswe na Weasel. Icyo gihe yatangaje ko yategewe mu nzira n'abagizi ba nabi, baramukubita, bamwaka telefone, isakoshi n'amafaranga yari afite. Byateye urujijo benshi, bamwe bakeka ko ari Weasel uri gukoresha telefone ye.
Sandra Teta akeneye ubutabera
Umugongo wuzuyemo inkoni
Amaboko yaravunaguritse