Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yahagarikiweho, nibwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

Nyuma y'iryo tangazo, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangaza ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Nyuma y'umunsi umwe yasabye imbabazi Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: 'Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'

hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z'urugo rwe.''

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n'inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bamporiki w'imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu mpinduka zakozwe n'Umukuru w'Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.

Mbere yari Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dosiye-ya-bamporiki-yashyikirijwe-ubushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)