Ni imikino izaba ibayeho bwa mbere ikaba iri gutegurwa na Federation Internationale de Football Veterans (FIFVE). Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), FIFVE na Minisiteri ya siporo berekanye aho imyiteguro y'iyi mikino igeze.
Irushanwa rizaba riteye gute?Â
Iri rushanwa rizaba ririmo ibice 2 igice cya mbere cy'irushanwa, ndetse n'igice y'ihuriro kizabamo n'unwotange. Hazitabira amakipe 8 azaba afite abakinnyi bagera ku 150 harimo 40 b'abenegihugu, hakazakimwa imikino 20.
"N'iby'umugisha kwakira iri rushanwa nk'u Rwanda kuko tuzungukiramo byinshi" Shema Maboko Didier umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo aganira n'itangazamakuru. "iri rushanwa rizafasha igihugu kuzamura ubukungu kandi rizongera imibereho y'abaturage binyuze mu bazaryitabira. Igihugu cyacu kizarushaho kumenyekana ndetse urubyuruko rwigire ku bakinnyi bazaba bitabiriye."Â
Shema Maboko Didier wari uhagarariye Minisiteri ya siporoÂ
Ki mwe mu bikorwa bigomba kubimburira ibindi ni abavetera bagera kuri 6 bagomba kuza mu Rwanda mu Kwakira hagati ya tariki 12 na 14. Abo bakinnyi b'abavetera ni; Laura Stéphanie Georges, Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Gatete Jimmy, Patrick Mboma na Roger Milla.
Marcel Matiku wari uhagarariye FERWAFA yatangaje ko iri rushanwa biteguye ko rizazana impinduka mu mupira w'u Rwanda. Yagize ati " iri rushanwa twiteze ko rizazana impinduka mu mupira w'amaguru mu Rwanda ubwo twagiranaga amasezerano n'iyi federasiyo, twasanzwe harimo byinshi tuzunguka kubera abanyabigwi tuzakira. Iyo ufite umuntu ureberaho mu buzima busanzwe biragufasha kuko uba uziko yageze kuri byinshi kubera gukora."
Marcel Matiku Perezida wungirije wa FERWAFAÂ
Iyi mikino y'igikombe cy'Isi mu bavetera izaba igamije kuzamurira ubushobozi amakipe y'abavetera, gushishikariza abanyarwanda baba hanze kwitabira iyi mikino, kuzamura umubano mu itangazamakuru, ubucuruzi n'imyubakire, ndetse no gushyigikira Visit Rwanda.
Itangazamakuru ryari ryabucyereyeÂ