Ibyo biriro byo gukomezwa kw'abana byabereye mu rugo rwo mu Kagari ka Bweya mu Murenge wa Ndora, ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022.
Kuri ubu barembaye mu bitaro bya Kibirizi, bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda n'umutwe, kuruka, guhitwa no kwituma amaraso.
Umukecuru wo muri urwo rugo yavuze ko bashigishe ikigage ariko bakeka ko hari umuntu waba yarashyizemo ibintu bihumanya.
Yavuze ko abaturanyi bazindutse baza iwe gusogongera ikigage n'urwagwa bakomeza kukinywa kugeza nimugoroba ubwo batangiraga kuribwa mu nda.
Ati 'Bigeze ku mugoroba abana batangira kubabara mu nda, numva ngo n'abandi bantu bari ku muhanda batangiye kuruka.'
Ahagana saa Sita z'Ijoro nibwo bajyanywe kwa muganga kuko bari barembye.
Barimo abana be, abakazana, abuzukuru, abana b'abaturanyi, inshuti n'abaturanyi.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage, Dusabe Denise, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bitaro hamaze kugezwa abantu 68.
Ati 'Ubu mu bitaro harimo 68 bari kwitabwaho n'abaganga. Hari bane barembye cyane.'
Yahumurije abaturage avuga ko barakomeza kwitabwaho n'abaganga kandi ubuyobozi buri kubafasha kubona ubundi bufasha burimo ibiribwa n'ibindi bakeneye.
Yabasabye kujya bagira isuku muri byose kandi igihe bateguye ibirori bakajya bitwararika kurushaho.
Kugeza ubu bamwe mu bajyanywe mu bitaro babuze ibitanda baryamaho kubera ubwinshi bwabo kuko ku gitanda kimwe haryamyeho abarwayi babiri abandi bakaba baryamye hasi.
Bamwe muri bo bagowe mo kwivuza kuko batatanze umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.