Byatangajwe n'umuyobozi w'iri shyaka PPRD, Christophe Kolomoni wavuze ko bari gutegura Inteko Rusange yaryo izigirwamo ingingo zinyuranye.
Yavuze ko iyi Nteko Rusange izabera i Kinshasa, bateganya kuzatangarizamo ku mugaragaro ko bazatanga Joseph Kabila nk'umukandida mu matora y'Umukuru w'Igihugu ya 2023.
Christophe Kolomoni yagize ati 'Ntabwo turi ishyaka ryo kubaho ari ukwinezeza gusa. Ni ukuvuga ko kuri iyi nshuro twiyemeje kuzatsinda atari mu miyoborere yacu ahubwo n'abo twifuza ko bazaduhagararira.'
Ibi bitangajwe n'iri shyaka nyuma yuko irya Joseph Kabila FCC (Le Front Commun pour le Congo) na ryo ritangije igisa n'imbanzirizamushinga yo kumuharura inzira yo kuziyamamariza kuzongera kuyobora DRCongo.
Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC, mu kiganiro yagiranye n'abayoboke b'iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu tariki 27 Kanama 2022, yagaragaje ko bifuza ko Joseph Kabila yongera kuyobozi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro, Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko nyuma yuko Kabila avuye ku butegetsi, Igihugu cyabo cyatangiye kwinjira mu bibazo uruhuri mu gihe akiburiho cyari gikomeje kugera ku byiza byinshi.
Muri iki kiganiro yasabye abayoboke b'iri shyaka kumugezaho ibitekerezo abashyirira Kabila 'kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n'Ubutegetsi bwadusimbuye.'