Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi.
Ni ibintu bitashobokaga mu myaka ibiri ishize kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.
Kageruka yagize ati "Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y'umwaka ushize ugereranyije n'umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164."
"U Rwanda kandi rwagize izahuka rya 80% kugeza muri Kamena uyu mwaka ugereranyije n'igihe nk'icyo mu 2018 kuko twabonye miliyoni $168, nyamara mu gihe nk'icyo twari twabonyemo miliyoni $209."
Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira ibikorwa byinshi ndetse n'inama birimo BAL, CHOGM n'irushanwa rya Ironman riheruka kubera i Rubavu.
Kageruka yakomeje ati "Ibi bikorwa n'ibindi byitabiriwe n'abantu benshi, ndetse byinjiza miliyoni nyinshi mu bukungu bw'igihugu. By'umwihariko, CHOGM yinjije miliyoni 17 mu bukungu bwacu."
Iyi nama yabaye ku wa 20-26 Kamena yitabirwa n'abantu basaga 4000.
Ivomo:Igihe