Hatashywe ikiraro gihuza Gicumbi na Gatsibo cyatwaye miliyoni 219 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Usibye abanyeshuri cyabangamiraga, abaturiye utugari tuhegereye bavuga ko hari n'abandi byagoraga kwambuka bajya gushaka serivisi mu karere ka Gatsibo, nko kwivuza, kujya guhahira mu isoko rya Gatsibo n'ibindi.

Iki kiraro cyubatswe mu kirere cyatashywe kuri uyu wa 26 Kanama 2022, mu mudugudu wa Nyagakizi, akagari ka Gihucye, mu murenge wa Bwisigye. Cyatwaye miliyoni 2019 Frw.

Abatuye mu murenge wa Bwisigye mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aribo byari bigoye cyane kuko serivisi nyinshi bajya kuzaka muri Gatsibo.

Birashakwa Jean Marie utuye mu murenge wa Bwisigye agira yagize ati 'Abana bajyaga kwiga ku ishuri rya G.S Gihengeri muri Gatsibo imvura yaba yaguye ikiraro kikarengerwa abana ntibabone uko bajya kwiga, gusa kuba kimaze kubakwa kandi kigashyirwa mu kirere ntabwo imvura izongera kugera hejuru kuko bacyubatse mu kirere'.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagakizi, Munyengaju Ephrem yagize ati 'Amashuri y'abana bacu yubatse mu karere ka Gatsibo, isoko niho ryubatse, ivuriro naryo niho abantu bajya kwivuza ndetse na paruwasi basengeraho. Ubuhahirane ku bijyanye n'isoko nabyo n'uko byari bimeze, ariko ubu ikibazo kiracyemutse abaturage barahita bava mu bwigunge'.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye abaturage ko n'ibindi bikorwa remezo babona ko bibabangamiye bagomba kujya begera inzego z'ibanze bakababwira bigashakirwa umuti.

Ati 'Tugomba kuganira kugira ngo tumenye byose mukeneye. Nubwo twubatse iki kiraro, dufite n'ibindi dukeneye kubaka kugira abaturage bacu babashe guhahirana, kwiga, n' ibindi kuko ariwo mutekano wanyu, ntitwifuza ko umuturage wacu yarwara ngo ntiyivuze'.

Ikiraro cya Nyagakizi gifite metero 77 z'uburebure cyubatswe gitwaye amafaranga Miliyoni 219, ubuyobozi bw' akarere ka Gicumbi bwatanze Miliyoni 109, naho umufatanyabikorwa wako witwa Bridges to Prosperity atanga Miliyoni 110.

Abanyeshuri bari mu babangamirwaga no kuba iki kiraro kidakoze neza
Iki kiraro cyafunguriwe abaturage kuri uyu wa Gatanu
Ikiraro gisanzwe cyari gishaje kandi gishyira mu kaga ubuzima bw'abakinyuraho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hubatswe-ikiraro-gihuza-gicumbi-na-gatsibo-cyatwaye-miliyoni-219-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)