Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bavuga ko bimwe mu bishanga bahingamo bidatunganijwe neza kuko nta miyoboro y'amazi irimo, bakifuza ko byatunganywa bityo mu gihe cy'impeshyi imyaka yabo ntirumbe.
Aba bahinzi bifuza ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zikwiye gutunganya ibishanga zikabishyiramo imiyoboro y'amazi kuko ari byo byabafasha kuhira imirima yabo mu gihe icy'impeshyi bityo imyaka ntirumbe kubera izuba.
Nteziryayo Jean Damascene, utuye mu Mudugudu w'Igonde mu Kagari ka Nyangazi, yabwiye itangazamakuru umwuga we ari umuhinzi, ariko ngo ajya akomwa mu nkokora n'uko ibishanga bidatunganijwe neza.
Yagize ati 'Mu gihe cy'izuba ntitubasha guhinga nkuko tubyifuza, turasaba ubuyobozi bw'akarere ka badufasha hagashyirirwa imiyoboro y'amazi mu mirima kugira ngo bijye bidufasha no mu gihe cy'ikimpeshyi tubashe kuvomerera imyaka yacu kugirango turusheho kwiteza imbere.'
Ubi kandi bigarukwaho n'umugore nawe utuye mu Murenge wa Simbi, utifuje ko dutangaza amazina ye. Ati 'Ndi umuhinzi w'imboga n'imbuto kimwe n'abagenzi batuye mu kagari ka Nyangazi, ariko tubangamirwa no kuba ibishanga bidakoze neza ku buryo dushobora kubona amazi hafi y'imirima ku buryo twajya duhinga no mu gihe cy'impeshyi.'
Ikifuzo cy'aba bahinzi nuko ibishanga byatunganywa bigashyirwamo imiyobora y'amazi ku buryo mu mpeshyi bajya babasha kuhira imyaka yabo yiganjemo imboga, bityo bagashobora guhaza isoko ryo mu Karere ka Huye, Nyamagabe no mu tundi duce duhana imbibe n'uturere twavuzwe harugu.
Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana Andrew avuga ko hari gahunda yo gukorera inyigo ibishanga byose bitameze neza muri aka karere kugira ngo bitunganywe.
Bimwe mu bishanga bidakoze neza aba bahinzi bavuga harimo igishanga cya Ruhoboba, giherereye mu Kagari ka Kabusanza n'igishanga cya Gasuma giherereye hagati y'Akagari ka Gisakura na Nyangazi byose biherereye mu murenge wa Simbi.
Ubuyobozi bwakarere ka Huye kandi butangaza ko kuri ubu hari gahunda ya nkunganire cyane ku bantu bafite aho bashobora gukura amazi, aho umuhinzi ashobora guhabwa imashini imufasha kuvomerera umurima we, akishyura 50%Â leta nayo ikamwunganira 50% bitewe ni icyo akeneye.
Â
The post Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi appeared first on IRIBA NEWS.