Iyi nama izahuriza hamwe abayobozi bakuru b'u Buyapani n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika izatangira ku wa 27-28 Kanama 2022.
Biteganyijwe ko izasuzumirwamo uko ishoramari n'ibikorwa by'u Buyapani bigamije kurengera ibidukikije, guteza imbere imishinga mito na gahunda zigamije kwihaza mu biribwa byarushaho kwiyongera muri Afurika.
Iyi nama kandi izareberwamo uko u Buyapani bwakomeza gutera inkunga urwego rw'ubuzima cyane cyane muri gahunda zigamije guhangana n'ibyorezo, urw'uburezi ndetse n'ibijyanye no kubungabunga amahoro n'umutekano.
Mu kiganiro Umuyobozi wungirije w'Ishami rishizwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buyapani, Miyashita Tadayuki, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 18 Kanama 2022, yavuze ko iyi nama ari amahirwe ku bihugu bizayitabira.
Ati 'Umubano uri hagati y'u Buyapani na Afurika mu bijyanye n'ubucuruzi ukeneye gukomeza gushimangirwa, abikorera bo mu Buyapani bazitabira iyi nama kandi biteguye kugirana umubano na bagenzi babo bo muri Afurika, kandi hari amahirwe ku bacuruzi bo muri Afurika yo kuba bakorana na bagenzi babo ku buryo batangiza n'ibikorwa by'ubucuruzi mu Buyapani.'
Yavuze ko u Buyapani bugiye kujya muri iyi nama bwiteguye gukorana n'ibihugu bya Afurika mu bijyanye no kubungabunga amahoro ndetse no kugarura umutekano.
TICAD itegurwa ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Banki y'isi n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu byose bya Afurika.
Kuva yatangira mu myaka irenga 20 ishize, TICAD yagiye ikora byinshi bigamije gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura iterambere rya Afurika binyuze mu ihame ry'uko Abanyafurika bakwiye kubigira ibyabo ndetse no gufatanya n'amahanga.
Inama zose zabaye mu 1993, 1998, 2003, 2008 na 2013 zaberaga mu Buyapani.
Mu 2016 nibwo iyi nama yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika kuko yakiriwe na Kenya ibera i Nairobi, icyo gihe yanitabiriwe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.
Biteganyijwe ko n'iyi nama izabera i Tunis, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe kuko ruri mu bihugu byatumiwe ndetse bigasubiza byemera ubutumire.
Ubusanzwe TICAD ifite inkingi eshatu z'ingenzi arizo Iterambere rirambye, Umuryango abaturage bose bibonamo ndetse n'amahoro n'umutekano.